Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi byagiranye yo kohereza abimukira, ku ndishyi z’arenga Miliyoni £50 (akabakaba miliyari 100Frw).
Kuva muri Mata 2022, u Bwongereza n’u Rwanda byari byaratangiye ubufatanye hagamijwe kohereza abimukira badafite ibyangombwa i Kigali n’ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu, hashingiwe ku masezerano yashyizweho umukono icyo gihe.
Ubwo Sir Keir Starmer yatorerwaga kuba Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza muri Nyakanga 2024, yahise ahagarika aya masezerano, asobanura ko adashobora gufasha igihugu cyabo gukumira abimukira batagira ibyangombwa bacyinjiramo, bakoresheje ubwato buto.
U Rwanda rwo rwari rwaramaze gushyiraho bimwe mu bikorwa byo kwakira bo bimukira, dore ko aba mbere bagombaga koherezwa muri Mata 2024.
Muri rusange, u Bwongereza bwari bwamaze kwishyura u Rwanda Miliyoni £290 mbere yuko ariya masezerano aseswa, gusa amakuru dukesha ikinyamakuru Express.co.uk avuga ko iki Gihugu cyo ku Mugabane wa Afurika (u Rwanda) rwamaze gutaga ikirego cy’ubuhuza cyangwa ubukemurampaka mu kwezi k’Ugushyingo 2025.Ikinyamakuru GB News cyatangaje ko umunyamategeko Verdiram KC ukorera mu kigo ‘Twenty Essex’ ari we wunganira u Rwanda muri iyi dosiye, mu gihe u Bwongereza bwo bwunganirwa na Ben Juratowitch. Amafaranga yishyuzwa ni ayo kugeza muri Mata 2025.
Ni ikirego gihagarariwe na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda, Dr Emmanuel Ugirashebuja “uhagarariye abasaba indishyi”.
Iki kirego cyatanzwe n’u Rwanda kiri gukurikiranwa n’Urukiko rw’Ubuhuza n’ubukemurampaka ruzwi nka Permanent Court of Arbitration ruherereye mu Buholandi.
Aba-Consérvateurs bahoze bayobora Guverinoma mbere ya Starmer bagaragaza ko imibare y’abimukira badafite ibyangombwa binjira mu gihugu yiyongereye cyane kuva Starmer yafata iki cyemezo, kuko kugeza muri Nzeri 2025, abarenga 36.273 bari bagicumbikiwe mu mahoteli.
