
Nzayisenga Modeste uzwi nk’Umupfumu Rutangarwamaboko, yahanuye umubyeyi w’umwana umwe, Uwicyeza Pamella akaba umugore wa The Ben wagaragaye yambaye umwenda ugaragaza umukondo, amubwira ko iki gice cy’umubiri ari “ipfundo ry’igitereko cy’ubuzima butazima.”
Nyuma yo gusakazwa kw’iyo foto, abantu batandukanye bagaragaje ibitekerezo bitandukanye, bamwe bavuga ko ari imyambarire isanzwe mu birori by’imyidagaduro, mu gihe abandi bagaragaje ko idahuje n’indangagaciro z’umuco nyarwanda.
Mu bagize icyo babivugaho harimo Muganga Rutangarwamaboko, wanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko atishimiye iyo myambarire.
Mu magambo ye, Rutangarwamaboko yavuze ko nubwo imyidagaduro itagomba kuvangwamo na politiki, hakwiye kubaho kwigengesera ku myitwarire n’imyambarire by’umwihariko ku bantu bazwi cyane.
Yagize ati: “ariko kirazira mu muco wacu nta mugore wo gushyira umukondo ku karubanda.”
Rutangarwamaboko ahanuye Uwicyeza Pamella nyuma y’umwaka n’ubundi amuhanuye we n’umugabo we The Ben, nyuma yuko mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize bashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘True Love’ yagaragayemo amashusho yerekana Pamella agaragaza inda akuriwe.
Icyo gihe, Rutangarwamaboko, yari yagize ati “Duhane duhanure kandi duhonore Benimana bahonoke: Utwite aratwikira ntatwika ngo yimanukire ejo kuzamuka byamugora amagarukirane muri rwa ruziga rw’ubuzima butazima.”
Yari yakomeje agira ati “Inda y’umubyeyi irubahwa ikubahirizwa ntiyanikwa ku gasozi kayiha nde n’u Rwanda ni inda. Muzibeho mwo gatsindwa mwe!”
