BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Mar 1, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Iyobokamana > Rusizi: Kiliziya Gatolika yashyize ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa Ingoro y’ubumwe n’ubwiyunge

Rusizi: Kiliziya Gatolika yashyize ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa Ingoro y’ubumwe n’ubwiyunge

admin
Last updated: January 7, 2026 6:32 pm
admin
Share
SHARE

Kiliziya y’u Rwanda yatangiye kubaka Ingoro y’ubumwe n’ubwiyunge ahitwa ku ibanga ry’amahoro mu Karere ka Rusizi.

Ku wa 7 Mutarama 2026, mu gikorwa cyo kwibuka nyakwigendera Padiri Ubald Rugirangoga nibwo hashyizwe ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa ingoro y’ubumwe n’ubudaheranwa.

Ibanga ry’Amahoro ryatangijwe na Padiri Ubald Rugirangonga, mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi, kuri ubu hakira abantu basaga ibihumbi 17 buri kwezi bagiye gusenga no gushaka amahoro y’umutima.

Igikorwa cyo gushyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa Ingoro y’ubwiyunge cyayobowe na Musenyeri Edouard Sinayobye n’abandi bayobozi barimo Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, n’abandi bepisikopi bo mu Rwanda no mu mahanga.

Umwepisikopi wa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, Edouard Sinayobye yasobanuye ko igitekerezo cyo kubaka Ingoro y’Ubwiyunge cyaturutse ku bakirisitu ubwabo, cyane cyane abagana Ibanga ry’Amahoro, bagaragazaga inyota yo gukomeza gufashwa mu rugendo rwo gukira ibikomere byatewe n’amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo.

Padiri Ubald yitabye Imana ku wa 7 Mutarama 2021, aguye mu Bitaro bya Kaminuza ya Utah mu Mujyi wa Salt Lake aho yavurirwaga icyorezo cya Covid-19 ariko kimusigira ibibazo by’ubuzima bitandukanye ari na byo byamuhitanye.

Mu buzima bwe, Padiri Ubald Rugirangoga, yaharaniye gushyira imbaraga mu bikorwa by’isanamitima agamije kunga Abanyarwanda no kubafasha kongera kubana batishishanya nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu gusigasira umurage we, Diyosezi ya Cyangugu yatangiye iyubakwa ry’Ingoro y’ubwiyunge hagamijwe gukomeza kubungabunga no kwimakaza urugendo rw’ubumwe n’ubudaheranwa.

Kiliziya Gatolika yemera ko kubaka Ingoro y’Ubwiyunge bigamije kubungabunga no kugaragaza ubutumwa bwa Padiri Ubald bw’imbabazi zibohora, ubumwe n’ubwiyunge, ari na bwo yigishaga.

Ingoro y’Ubwiyunge ntizaba ari inzu yo kwibukiramo gusa ahubwo izanafasha nk’ishuri rizatuma abagana Ibanga ry’Amahoro barushaho gusobanukirwa no kuba intumwa z’ubumwe n’ubwiyunge.

Mu mwaka wa 2025, igishushanyo mbonera cy’ahazubakwa Ingoro y’Ubwiyunge cyaranogejwe bigizwemo uruhare n’abahanga mu by’ubwubatsi nyuma yo kumva n’ibitekerezo by’abakirisitu.

Ni inyubako izaba ari nini ndetse igaragaza intambwe z’ubwiyunge Kiliziya Gatolika yigisha, aho umusaraba wa Yezu Kirisitu uzaba ari wo shingiro ryayo.

Abakirisitu biganjemo abasengera ku Ibanga ry’Amahoro bafite amatsiko yo kubona Ingoro y’Ubwiyunge yuzuye ndetse bamwe bashimangira ko biteguye gutanga umusanzu wabo.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

FERWAFA yanenzwe bikomeye kubera abasifuzi batagira ibikoresho bigezweho 

Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryanenzwe bikomeye n’umutoza wa Gorilla FC,…

RwandAir yasubitse ingendo zijya i Doha kubera intambara yo muri Iran

Sosiyete y’u Rwanda ikora ubwikorezi bwo mu Kirere RwandAir yatangaje ko yasubitse…

Tour du Rwanda2026: Umunya-Brazil ukiri muto yegukanye agace ka karindwi

Umunya-Brazil Henrique Ribeiro Bravo w’imyaka 20 ukinira ikipe ya Soudal Quick-Step Devo…

Israel yongeye kugaba ibitero muri Iran

Ingabo za Israel (IDF) zongeye kugaba igitero gikomeye muri Iran nyuma y’amezi…

AFC/M23 yongeye kugaragaza ubugome ndenga kamere bwa FARDC

Umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wagaragaje…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Iyobokamana

Ghan : Abantu batandatu baburiye ubuzima mu muvundo w’abashaka kwinjira mu gisirikare cya leta.

1 Min Read
Iyobokamana

DRC: Kiliziya yacucuwe n’abajura musenyeri ategeka ko ifungwa

1 Min Read
Iyobokamana

Abayisilamu bo mu Rwanda bizihije umunsi mukuru w’Igitambo uzwi nka EID AL ADHA.

1 Min Read
Iyobokamana

Ruhango: RGB yahagaritse amasengesho yaberaga ku Ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?