BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Aug 31, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Iyobokamana > Ruhango: RGB yahagaritse amasengesho yaberaga ku Ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe

Ruhango: RGB yahagaritse amasengesho yaberaga ku Ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe

sam
Last updated: May 19, 2025 6:20 am
sam
Share
SHARE

Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB) rwahagaritse ibikorwa by’amasengesho byaberaga ku Ngoro ya Yezu Nyirimuhwe, kubera ko hatujuje ibisabwa bijyanye no kubungabunga umutekano w’abahasengera.

RGB ivuga ko irihagarikwa ry’ibi bikorwa ryashingiwe ku muvundo n’ umubyigano wavuyemo impanuka wagaragaye  mu masengesho aheruka .

Binyuze mu ibaruwa uru rwego rwandikiye  Umushumba wa Diyoseze Gatulika ya Kabgayi, Musenyeri Dr Ntivuguruzwa Balthazar tariki 17 Gicurasi 2025 , imumenyesha ko aha hamaze igihe kitari gito habera isengesho bimaze kugaragara ko hatujuje ibisabwa .

Iyi baruwa yagiraga iti “Guhagarika by’agateganyo amasengesho abera kwa Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango”, igaragaza amategeko RGB yashingiyeho ifata iki cyemezo, arimo iryo muri 2018 rigena imikorere n’imitunganyirize by’Imiryango Ishingiye ku myemerere.

RGB ikomeza igira iti “Aha twifuje kugaruka ku masengesho yabaye ku Cyumweru tariki 27/04/2025 ahabaye umuvundo w’abantu benshi ku buryo byateje impanuka abantu bamwe bakahakomerekera.”

RGB ivuga koi bi biri mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturage bakoreraga isengesho aha hantu kugira ngo hatazongera kugaragara ibikorwa bishyira ubuzima bwabo mu kaga.

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, umwaka ushize rwakoze ubugenzuzi bw’insengero n’ahantu hasengera hagera ku bihumbi 14, aho rwasanze 70% yaho hatujuje ibisabwa ndetse harafungwa, aho kugeza ubu ahenshi hagifunze.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Amerika yamaganye uburyo agahenge katubahirizwa muri RDC

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zamaganye uburyo agahenge katubahirizwa hagati y’impande zihanganiye…

RRA yatanze miliyoni 464 Frw TVA ku baguzi basabye fagitire za EBM

Ikigo cy’imisoro n’Amahoro (RRA), kuri uyu wa Gatanu tariki 15 kanama, cyatanze…

Pakistan: Imyuzure imaze guhitana abarenga 300

Inzego z’ubuyobozi zo muri Pakistan zavuze ko imvura nyinshi yateje imyuzure n’inkangu…

Hamenyekanye imibare y’abapfiriye mu mirwano y’Ingabo za RDC na Wazalendo

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyatangaje ko imirwano y’abasirikare bacyo,…

Guhura kwa perezida Trump na Putin kwateje impagarara

Abashyigikiye Ukraine babarirwa mu bihumbi bateguye imyigaragambyo yamagana umuhuro wa perezida wa…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Iyobokamana

DRC: Kiliziya yacucuwe n’abajura musenyeri ategeka ko ifungwa

1 Min Read
Iyobokamana

Abayisilamu bo mu Rwanda bizihije umunsi mukuru w’Igitambo uzwi nka EID AL ADHA.

1 Min Read
Iyobokamana

Pastor Kabanda yamaganye abakomeje ku mwiyitirira ku mbuga nkoranyambaga

2 Min Read
Iyobokamana

Robert Prevost watorewe kuyobora Kiliziya Gatolika ku Isi ni muntu ki?

4 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?