BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Mar 12, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Rubavu: Umugabo ukekwaho kwica mushiki we yarashwe “ashaka gutoroka”

Rubavu: Umugabo ukekwaho kwica mushiki we yarashwe “ashaka gutoroka”

admin
Last updated: January 8, 2023 9:46 am
admin
Share
SHARE

Umugabo w’imyaka 45 wari ukurikiranyweho kwica mushiki we mu Karere ka Rubavu, yarashwe n’inzego z’umutekano ubwo yageragezaga gutoroka.

Imbunda

Uyu mugabo witwa Mburenumwe Claver, yari yatawe muri yombi muri iki Cyumweru, ku wa Gatatu tariki 04 Mutarama 2023 nyuma y’uko umurambo wa mushiki we byakekwaga ko ari we wamwishe ubonetse aho yari yawuhambye mu mbuga y’urugo babanagamo.

Byabereye mu Mudugudu wa Karambi, Akagari ka Kinigi, mu Murenge wa Nyamyumba muri Rubavu.

Rubavu: Umugabo yishe mushiki we ahita amushyingura

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 07 Mutarama 2023, Mburenumwe bivugwa ko yajyanywe aho yakoreye icyaha yakekwagaho, ubwo yari agiye kwerekana igikoresho yakoresheje muri ubu bugizi bwa nabi agezeyo asha kwiruka ngo atoroke inzego z’umutekano.

Inzego z’umutekano zari zimujyanye mu rwego rwo gukora iperereza, zahise zimurasa ahita apfa.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamyumba bwemereye RADIOTV10 ko ibi byabaye ko uyu Mburenumwe yarashwe arapfa.

Abaturanyi ba nyakwigendera, bari babwiye RADIOTV10 ko uyu mugabo nahamwa n’iki cyaha cy’ubugizi bwa nabi bwo kwica urw’agashinyaguro umuvandimwe we, yazahabwa igihano kimukwiye kiruta ibindi mu Rwanda.

ISOOKO: RADIOTV10

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
4 Comments
  • lg says:
    January 8, 2023 at 2:47 pm

    Zamaze ubundi nicyo kibakwiye naho gufungwa imyaka 15 icyo sigihano nawe aba agomba gupfa akabura ibyatumye yica umubyeyi cyangwa umuvandimwe ahubwo Leta ijye ikurikirana iyo mitungo ifatirwe kugirango uwo nanapfa bidasigarana umuryango we bakungukira mubyo uwo mwicanyi

    Reply
  • David says:
    January 9, 2023 at 7:14 am

    Ababyeyi bohambere bitaga amazina mabi agakurikirana abana babo.Abuze numwe koko.ngo ni Mburenumwe?

    Reply
  • Marie Jeanne says:
    January 9, 2023 at 12:00 pm

    Yewe ! Babivuze ukuri Koko ngo”Mburenumwe”

    Reply
  • Anonymous says:
    January 10, 2023 at 6:37 pm

    YIGAYE.PE.POLICE.YAMUHAYE.IBYO.AKWIYE

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Macron yavuze ku gitero cya drone cyahitanye Ubufaransakazi i Goma

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yagaragaje umubabaro nyuma y’urupfu rwa Karine Buisset,…

Gen Bunyoni wari warakatiwe igihano cya burundu yarekuwe

General Alain-Guillaume Bunyoni wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Burundi kuva muri Kamena 2020…

UNICEF yatangaje akababaro irimo kubera umukozi wayo wiciye i Goma

Ishami rya ONU ryita ku bana ryatangaje ko “ribabajwe kandi rishenguwe n’urupfu…

Perezida Kagame yaganiriye na Macron

Perezida Paul Kagame ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri yagiranye ibiganiro…

Herekanywe abasore bakekwaho ibyaha by’ubugome.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 10 Werurwe 2026, Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB)…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Perezida Kagame yakiriye anaganira n’abo mu Kigo cy’Ubwiteganyirize cya Kazakhstan

2 Min Read
Politike

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

2 Min Read
Politike

AFC/M23 igiye kurekura abasirikare 230 ba RDC

2 Min Read
Politike

Leta ya DRC yemeje ko igiye gutanga umukandida muri OIF 

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?