BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Mar 7, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Rubavu: Abantu bane byemejwe ko bapfiriye mu mpanuka y’imodoka iheruka kuba

Rubavu: Abantu bane byemejwe ko bapfiriye mu mpanuka y’imodoka iheruka kuba

admin
Last updated: August 4, 2022 6:16 am
admin
Share
SHARE

Impanuka y’imodoka iheruka kubera mu Karere ka Rubavu ku wa Kabiri w’iki Cyumweru yaguyemo abantu bane abagera kuri 31 barakomereka.

Impanuka yaguyemo abantu batatu

Mu Murenge wa Gisenyi, mu Kagari ka  Nengo mu Mudugudu wa Nyabagobe mu  Karere ka Rubavu, tariki ya 2 Kanama 2022, habereye impanuka ikomeye y’imodoka yatwaye ubuzima bw’abantu bane.

Abantu 8 barakomeretse bikomeye abandi 23 bakomereka mu buryo bworoheje nk’uko Polisi y’igihigu yabibwiye UMUSEKE

Amakuru avuga ko iyi mpanuka yabereye imbere ya KIVU PEACE VIEW Hotel ubwo  imodoka ya Coaster ya Campany itwara abagenzi ya VIRUNGA Express ifite Purake  RAC 758U yazamukaga yerekeza i Kigali yagonganye n’ikamyo itwara Petrole ifite Purake  RAC425U .

Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda SSP Irere Rene yabwiye UMUSEKE ko abamaze kugwa muri iriya mpanuka ari bane.

Yagize ati “Abantu bamaze kwitaba Imana ni bane (4), abari bakomeretse cyane bari umunani (8), abakomeretse byoroheje bari 23.”

Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda yavuze ko  abakomeretse bose bari kwitabwaho n’abaganga ku Bitaro bya Gisenyi  ndetse ni naho imirambo ya ba nyakwigendera yahise ijyanwa.

SSP Irere yavuze ko kugeza ubu hagikorwa iperereza ku cyateye iriya mpanuka, gusa ngo byagaragaye ko ikamyo itari yarakoresheje isuzuma ry’ibinyabiziga (Controle technique).

Ati “Iperereza riracyakorwa kubera ko impamvu nyamukuru ntabwo wahita uyimenya ariko icyagaragaye ni uko ikamyo nta Controle technique yari ifite. Ishobora kuba yaragize Ibibazo bya technique igacika feri cyangwa se na shoferi akaba yarihutaga cyane. Impamvu ziracyari nyinshi turacyashakishamo iyaba yarabiteye.”

Yasabye abantu kwitwararika mu gihe batwara ibinyabiziga.

Ati “Ukoresha umuhanda agomba kuzirikana ko atari we uri kuwukoresha wenyine. Icya kabiri ni ukumenya imihanda bagendamo, icya gatatu ni uko ufite ikinyabiziga agomba kwihutira kukijyana mu kigo kibishinzwe ngo harebwe ubuzima bwacyo.”

Rubavu: Impanuka y’imodoka imaze kugwamo abantu batatu

TUYISHIMIRE Raymond/UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Mu saha 100 intambara yo muri Iran yatwaye miliyali $3.7

Ni ukuvuga ko buri munsi nibura hakoreshwa miliyoni $891. Ni intambara iri…

Perezida Kagame yakiriye anaganira n’abo mu Kigo cy’Ubwiteganyirize cya Kazakhstan

Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro itsinda ry’abayobozi muri Samruk-Kazyna, Ikigega cy’Ubukungu…

Amerika yahamije ko itazumvikana na Iran keretse nimanika amaboko

Perezida wa Amerika, Donald Trump yatangaje ko nta biganiro bigamije ubwumvikane biteze…

AFC/M23 yohereje aba-comando bayo hafi ya Kisangani

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ryohereje abarwanyi kabuhariwe hafi y’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya…

MINEMA yasabye abatuye mu manegeka kwimuka kubera imvura nyinshi

Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Gen Maj (Rtd) Albert Murasira, yasabye Abanyarwanda kwirinda…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

2 Min Read
Politike

AFC/M23 igiye kurekura abasirikare 230 ba RDC

2 Min Read
Politike

Leta ya DRC yemeje ko igiye gutanga umukandida muri OIF 

2 Min Read
Politike

Uwera Jean Maurice yashimiye Perezida Kagame ku cyizere yamugiriye

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?