BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Mar 6, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Abanyereza imisoro bakomeje gufatwa, RRA igaruje miliyoni 300 Frw

Abanyereza imisoro bakomeje gufatwa, RRA igaruje miliyoni 300 Frw

admin
Last updated: December 28, 2022 11:13 am
admin
Share
SHARE

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) kimaze kugaruza miliyoni zirenga 300 Frw mu gihe cy’ukwezi kumwe bamaze bacyebura abacuruzi badatanga inyemezabwishyu za EBM.

Mu gihe cy’Ukwezi hamaze kugaruzwa miliyoni 300 Frw z’abadakoresha EBM

Izi miliyoni zimaze kugaruzwa mu gikorwa RRA ikomeje gukora hirya no hino mu gihugu igenzura, ndetse ikanafungira abacuruzi badakoresha EBM, aho kuva tariki 29 Ugushyingo 2022 abacuruzi banyuranye bafungiwe abandi barihanangirizwa.

Komiseri Wungirije Ushinzwe Abasora muri RRA, Uwitonze Jean Paulin mu kiganiro na Radio/TV10 yavuze ko mu gihe cy’Ukwezi  bamaze gufunga inzu z’ubucuruzi 54, batanga PV (Inyandikomvugo imenyesha icyaha) 400 ndetse bagaruza miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda.

Yagize ati “Tumaze gutanga PV zigera kuri 400, ndetse tumaze kugaruza miliyoni zigera kuri 300 Frw mu kwezi kumwe, birumvikana ko ari amafaranga menshi cyane, kandi ntabwo twavuga ngo twageze hose, hari abihannye n’abandi bakiri muri ayo mayeri ariko uko iminsi sihira turagenda tubageraho.”

Ibikorwa by’ubucuruzi 54 bimaze gufungwa ba nyirabyo bagomba kumara igihe cy’Ukwezi badakora nubwo hari abasaba imbabazi bagafungurirwa, ni mu gihe kandi uwafungiwe ubucuruzi bwe Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) gihita kimukorera igenzura ry’ububiko bw’ibicuruzwa bye kugirango barebe niba ntayindi misoro yanyereje na mbere ngo abihanirwe.

Uwitonze Jean Paulin yavuze ko bafungira abacuruzi binangiye, ati “Abakozi ibyaha bazafungirwa, abo dufungira ni abantu bagaragaza ko binangiye mu mikorere yabo, usanga afite PV hejuru y’eshatu, uw’imwe cyangwa ebyiri hari ukuntu tugoragoza, ariko hejuru y’eshatu icyo gihe bigaragara ko afite umugambi wo kunyereza umusoro.”

Komiseri Wungirije Ushinzwe Abasora muri RRA avuga ko amayeri abacuruzi bafite yo kudatanga inyemezabwishyu ya EBM bamaze kuyatahura, bityo bakwiye kurya bari menge abagitekereza kunyereza imisoro.

Yagize ati “Abantu bo kubikora kubera ubwoba bavuga ngo Rwanda Revenue yakajije umurego, EBM yabaye ibindi bindi ngo reka tuguhe ako kwitwaza, bahindura umuvuno bakajya bandika make, uwishyuye ibihumbi icumu bakandika bitandatu, ibyo turabizi kandi turanabibona. Hari abandi barangura bakababwira ngo ni bagende nibagerayo bavuge bahita bahagarika facture.”

Ashimangira ko abakora amanyanga nk’aya bazajya batahurwa mu igenzura ry’ububiko bw’ibicuruzwa bari gukorera abacuruzi, mu gihe bazasanga ibyo binjije nibyo na EBM zatanzwe, aho mu gihe cy’Ukwezi hamaze kugenzurwa ububiko bw’ibicuruzwa bufite agaciro ka miliyoni zisaga 600 Frw.

Abacuruzi n’abaguzi bakaba bibukijwe ko gutanga no guhabwa inyemezabwishyu ya EBM bigomba kuba umuco, ibi bikazafasha mu itangwa ry’imisoro yifashishwa mu iterambere ry’igihugu.

Komiseri Wungirije Ushinzwe Abasora muri RRA, Uwitonze Jean Paulin yasabye abacuruzi ko gutanga EBM biba umuco

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

AFC/M23 yohereje aba-comando bayo hafi ya Kisangani

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ryohereje abarwanyi kabuhariwe hafi y’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya…

MINEMA yasabye abatuye mu manegeka kwimuka kubera imvura nyinshi

Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Gen Maj (Rtd) Albert Murasira, yasabye Abanyarwanda kwirinda…

Koreya ya Ruguru yagerageje misile zo mu bwoko bwa cruise zirasa kure cyane

Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un yayoboye umuhango wo kugerageza…

Espagne ntiyumva impamvu yo gutera Iran

Minisitiri w’Intebe wa Espagne, Pedro Sanchez yanenze cyane ibitero Leta Zunze Ubumwe…

Abatishimiye urwego rwa Mituweli bashyizwemo bahumurijwe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubwiteganyirize (RSSB) rurahumuriza abavuga ko bisanze mu rwego rwo kwishyura…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Ubukungu

U Rwanda rwiteguye guhangana n’ingaruka z’intambara y’Amerika na Iran

5 Min Read
Politike

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

2 Min Read
Politike

AFC/M23 igiye kurekura abasirikare 230 ba RDC

2 Min Read
Politike

Leta ya DRC yemeje ko igiye gutanga umukandida muri OIF 

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?