BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jul 18, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Abanyereza imisoro bakomeje gufatwa, RRA igaruje miliyoni 300 Frw

Abanyereza imisoro bakomeje gufatwa, RRA igaruje miliyoni 300 Frw

admin
Last updated: December 28, 2022 11:13 am
admin
Share
SHARE

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) kimaze kugaruza miliyoni zirenga 300 Frw mu gihe cy’ukwezi kumwe bamaze bacyebura abacuruzi badatanga inyemezabwishyu za EBM.

Mu gihe cy’Ukwezi hamaze kugaruzwa miliyoni 300 Frw z’abadakoresha EBM

Izi miliyoni zimaze kugaruzwa mu gikorwa RRA ikomeje gukora hirya no hino mu gihugu igenzura, ndetse ikanafungira abacuruzi badakoresha EBM, aho kuva tariki 29 Ugushyingo 2022 abacuruzi banyuranye bafungiwe abandi barihanangirizwa.

Komiseri Wungirije Ushinzwe Abasora muri RRA, Uwitonze Jean Paulin mu kiganiro na Radio/TV10 yavuze ko mu gihe cy’Ukwezi  bamaze gufunga inzu z’ubucuruzi 54, batanga PV (Inyandikomvugo imenyesha icyaha) 400 ndetse bagaruza miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda.

Yagize ati “Tumaze gutanga PV zigera kuri 400, ndetse tumaze kugaruza miliyoni zigera kuri 300 Frw mu kwezi kumwe, birumvikana ko ari amafaranga menshi cyane, kandi ntabwo twavuga ngo twageze hose, hari abihannye n’abandi bakiri muri ayo mayeri ariko uko iminsi sihira turagenda tubageraho.”

Ibikorwa by’ubucuruzi 54 bimaze gufungwa ba nyirabyo bagomba kumara igihe cy’Ukwezi badakora nubwo hari abasaba imbabazi bagafungurirwa, ni mu gihe kandi uwafungiwe ubucuruzi bwe Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) gihita kimukorera igenzura ry’ububiko bw’ibicuruzwa bye kugirango barebe niba ntayindi misoro yanyereje na mbere ngo abihanirwe.

Uwitonze Jean Paulin yavuze ko bafungira abacuruzi binangiye, ati “Abakozi ibyaha bazafungirwa, abo dufungira ni abantu bagaragaza ko binangiye mu mikorere yabo, usanga afite PV hejuru y’eshatu, uw’imwe cyangwa ebyiri hari ukuntu tugoragoza, ariko hejuru y’eshatu icyo gihe bigaragara ko afite umugambi wo kunyereza umusoro.”

Komiseri Wungirije Ushinzwe Abasora muri RRA avuga ko amayeri abacuruzi bafite yo kudatanga inyemezabwishyu ya EBM bamaze kuyatahura, bityo bakwiye kurya bari menge abagitekereza kunyereza imisoro.

Yagize ati “Abantu bo kubikora kubera ubwoba bavuga ngo Rwanda Revenue yakajije umurego, EBM yabaye ibindi bindi ngo reka tuguhe ako kwitwaza, bahindura umuvuno bakajya bandika make, uwishyuye ibihumbi icumu bakandika bitandatu, ibyo turabizi kandi turanabibona. Hari abandi barangura bakababwira ngo ni bagende nibagerayo bavuge bahita bahagarika facture.”

Ashimangira ko abakora amanyanga nk’aya bazajya batahurwa mu igenzura ry’ububiko bw’ibicuruzwa bari gukorera abacuruzi, mu gihe bazasanga ibyo binjije nibyo na EBM zatanzwe, aho mu gihe cy’Ukwezi hamaze kugenzurwa ububiko bw’ibicuruzwa bufite agaciro ka miliyoni zisaga 600 Frw.

Abacuruzi n’abaguzi bakaba bibukijwe ko gutanga no guhabwa inyemezabwishyu ya EBM bigomba kuba umuco, ibi bikazafasha mu itangwa ry’imisoro yifashishwa mu iterambere ry’igihugu.

Komiseri Wungirije Ushinzwe Abasora muri RRA, Uwitonze Jean Paulin yasabye abacuruzi ko gutanga EBM biba umuco

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Perezida William Ruto yakiriye intumwa yihariye ya perezida Kagame

Perezida wa Kenya, William Samoei Ruto, yakiriye Intumwa yihariye ya Perezida Paul…

Lamine Yamal yizeje ibitangaza abakunzi ba FC Barcelona

Umunya-Esipanye ukina muri FC Barcelona, Lamine Yamal, yemeje ko agiye kwandika amateka…

Barack Obama n’umugore we bashyize umucyo ku bihuha by’uko batandukanye

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, n’umugore we…

Miss Naomi yiyamye abavuga ko umugabo we yakennye

Miss Nishimwe Naomie ubitse ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yihanangirije…

Thomas Lubanga yashimangiye ko ashyigikiye AFC/M23

Thomas Lubanga washinze umutwe witwaje intwaro wa FRP (Force pour la révolution…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Politike

Intumwa za AFC/M23 na Leta ya RDC basubiye KU meza y’ibiganiro i Doha muri Qatar 

1 Min Read
Politike

U Rwanda rufite ikizere cy’uko amasezerano rwasinyanye na DRC azatanga umusaruro

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?