BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jan 15, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Iyobokamana > RIB yataye muri yombi Musenyeri Samuel Mugisha wa Angilikani

RIB yataye muri yombi Musenyeri Samuel Mugisha wa Angilikani

sam
Last updated: January 21, 2025 2:15 pm
sam
Share
SHARE

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaga RIB rwatangaje ko yataye muri yombi Musenyeri Mugiraneza Mugisha Samuel, wabaye umuyobozi wa Diosezi ya Shyira, Itorero rya Angilikani mu Rwanda.

Akurikiranyweho ibyaha birimo kunyereza no gukoresha umutungo wa diyosezi mu nyungu ze bwite mu gihe yari akiri ku buyobozi.

Musenyeri yari aherutse kwegura ku mirimo ye yo kuyobora Diyoseze ya Shyira, Itorero rya Angilikani mu Rwanda, ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera mu gihe iperereza ku byaha aregwa rikomeje.

Amakuru avuga ko ibibazo byatangiye mu ntangiriro za 2024 ubwo yageraga muri iyi diyoseze agatangira kwimura no kwirukana abapasiteri badiyoseze Shyira asanze , ibyo bamwe muri bo bise kwikiza abari bamubangamiye mu migambi ye.

Nubwo hari abamushinza gukurura umwuka mubi mu itorero hari n’abavuga ko Ari umwere .

Musenyeri Dr. Mugiraneza Mugisha Samuel, yari yahagaritswe ku mirimo ye bikozwe n’Umuyobozi Mukuru w’Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, EAR, Musenyeri Dr. Laurent Mbanda ndetse amusimbuza Rev. Augustin Ahimana by’agateganyo mu gihe hari hagitegerejwe ibya burundu nyuma y’ubugenzuzi bukiri gukorwa.

Ibaruwa N° 48/2024, yo ku wa 24 Ukwakira 2024, yanditswe na Musenyeri Dr. Laurent Mbanda, ayandikiye Rev. Augustin Ahimana, amwemeza nk’Umushumba w’agateganyo wa Diyoseze ya Shyira, agasimbura Musenyeri Dr. Mugiraneza Mugisha Samuel wahagaritswe by’agateganyo, igira iti “Impamvu y’iyi baruwa, ni ukugushyira mu mirimo nk’Umushumba w’agateganyo wa Diyoseze ya Shyira biturutse ku bimenyetso by’ubugenzuzi buyobowe na RGB muri Diyoseze no guhagarikwa by’agateganyo ku mirimo kwa Rt Rev. Dr. Mugiraneza Mugisha Samuel.”

Ikomeza igira iti “Nk’uko biteganywa n’itegeko 2, 12 rigenga EAR, uku guhagarikwa kuzarangirana n’isozwa ry’ubugenzuzi buri gukorwa. Turizera ko Imana izagufasha gukora neza izi nshingano. Ndakwizeza amasengesho n’ay’abo muhuje inshingano muri uyu murimo.”

Iyi baruwa yamenyeshejwe Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, Abasenyeri bose ba EAR, Ubunyamabanga Nshingwabikorwa bwa EAR na Komite Nyobozi ya EAR Diyoseze ya Shyira.

Nyuma y’uko guhagarikwa by’agateganyo, amakuru avuga ko Musenyeri Mugiraneza na we yanditse yegura byeruye kuri uwo mwanya.

Diyoseze ya Shyira imaze iminsi yumvikana mu bibazo by’imiyoborere, imicungire n’imikoreshereze y’imitungo aribyo byahagurukije iri Torero na RGB kugira ngo bishakirwe ibisubizo.

 

 

 

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Umwaka wa 2025 waciye agahigo mu bushyuhe bukabije

Abashakashatsi ku mihindagurikire y’ibihe bemeje ko umwaka wa 2025 waciye agahigo ko…

Perezida Kagame yakiriye impapuro za Ambasaderi mushya wa Qatar n’uw’u Buyapani

Perezida Kagame yakiriye impapuro zemerera ba ambasaderi babiri bashya guhagararira ibihugu byabo…

U Rwanda rwoherereje Jamaica abasirikare bo kuyifasha gusana ibyangijwe n’ibiza 

Rwanda rwohereje muri Jamaica itsinda ry’abasirikare bazafasha iki gihugu gusana ibikorwaremezo byangijwe…

Uganda: Imyiteguro y’amatora irarimbanyije, umutekano wakajijwe mu mijyi yose

Iminsi irabarirwa ku ntoki muri Uganda mbere y’amatora rusange yo ku itariki…

Perezida Tshisekedi yasuye Gnassingbé

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, yagiriye uruzinduko…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Iyobokamana

Rusizi: Kiliziya Gatolika yashyize ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa Ingoro y’ubumwe n’ubwiyunge

3 Min Read
Iyobokamana

Ghan : Abantu batandatu baburiye ubuzima mu muvundo w’abashaka kwinjira mu gisirikare cya leta.

1 Min Read
Iyobokamana

DRC: Kiliziya yacucuwe n’abajura musenyeri ategeka ko ifungwa

1 Min Read
Iyobokamana

Abayisilamu bo mu Rwanda bizihije umunsi mukuru w’Igitambo uzwi nka EID AL ADHA.

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?