Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaga RIB rwatangaje ko yataye muri yombi Musenyeri Mugiraneza Mugisha Samuel, wabaye umuyobozi wa Diosezi ya Shyira, Itorero rya Angilikani mu Rwanda.
Akurikiranyweho ibyaha birimo kunyereza no gukoresha umutungo wa diyosezi mu nyungu ze bwite mu gihe yari akiri ku buyobozi.
Musenyeri yari aherutse kwegura ku mirimo ye yo kuyobora Diyoseze ya Shyira, Itorero rya Angilikani mu Rwanda, ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera mu gihe iperereza ku byaha aregwa rikomeje.
Amakuru avuga ko ibibazo byatangiye mu ntangiriro za 2024 ubwo yageraga muri iyi diyoseze agatangira kwimura no kwirukana abapasiteri badiyoseze Shyira asanze , ibyo bamwe muri bo bise kwikiza abari bamubangamiye mu migambi ye.
Nubwo hari abamushinza gukurura umwuka mubi mu itorero hari n’abavuga ko Ari umwere .
Musenyeri Dr. Mugiraneza Mugisha Samuel, yari yahagaritswe ku mirimo ye bikozwe n’Umuyobozi Mukuru w’Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, EAR, Musenyeri Dr. Laurent Mbanda ndetse amusimbuza Rev. Augustin Ahimana by’agateganyo mu gihe hari hagitegerejwe ibya burundu nyuma y’ubugenzuzi bukiri gukorwa.
Ibaruwa N° 48/2024, yo ku wa 24 Ukwakira 2024, yanditswe na Musenyeri Dr. Laurent Mbanda, ayandikiye Rev. Augustin Ahimana, amwemeza nk’Umushumba w’agateganyo wa Diyoseze ya Shyira, agasimbura Musenyeri Dr. Mugiraneza Mugisha Samuel wahagaritswe by’agateganyo, igira iti “Impamvu y’iyi baruwa, ni ukugushyira mu mirimo nk’Umushumba w’agateganyo wa Diyoseze ya Shyira biturutse ku bimenyetso by’ubugenzuzi buyobowe na RGB muri Diyoseze no guhagarikwa by’agateganyo ku mirimo kwa Rt Rev. Dr. Mugiraneza Mugisha Samuel.”
Ikomeza igira iti “Nk’uko biteganywa n’itegeko 2, 12 rigenga EAR, uku guhagarikwa kuzarangirana n’isozwa ry’ubugenzuzi buri gukorwa. Turizera ko Imana izagufasha gukora neza izi nshingano. Ndakwizeza amasengesho n’ay’abo muhuje inshingano muri uyu murimo.”
Iyi baruwa yamenyeshejwe Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, Abasenyeri bose ba EAR, Ubunyamabanga Nshingwabikorwa bwa EAR na Komite Nyobozi ya EAR Diyoseze ya Shyira.
Nyuma y’uko guhagarikwa by’agateganyo, amakuru avuga ko Musenyeri Mugiraneza na we yanditse yegura byeruye kuri uwo mwanya.
Diyoseze ya Shyira imaze iminsi yumvikana mu bibazo by’imiyoborere, imicungire n’imikoreshereze y’imitungo aribyo byahagurukije iri Torero na RGB kugira ngo bishakirwe ibisubizo.