BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jul 31, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Iyobokamana > RDC: Umwuka mubi hagati ya Kiliziya Gatolika na Leta ya RDC ukomeje gututumba

RDC: Umwuka mubi hagati ya Kiliziya Gatolika na Leta ya RDC ukomeje gututumba

sam
Last updated: December 30, 2024 11:14 am
sam
Share
SHARE

Umuyobozi w’Inama y’Abepisikopi Gatolika muri Repuburika iharanira demokarasi ya Congo Musenyeri Fulgence Muteba Mugalu yasabye igisirikare cy’iki gihugu (FARDC) guhagarika iterabwoba cyatangiye kumushyiraho.

Tariki ya 23 Ugushyingo 2024, umuyobozi w’intara ya gisirikare ya 22, Brig Gen Eddy Kapend, yabujije Musenyeri Muteba gusomera Misa muri Kiliziya ya Saint Sébastien iherereye mu kigo cya gisirikare cya Vangu.

Uyu musirikare yasobanuye ko ari ngombwa kubungabunga umutekano mu bigo bya gisirikare biherereye mu ifasi ye, gusa Arikidiyosezi ya Lubumbashi yaramwamaganye.

Musenyeri Muteba yarenze ku ibwiriza rya Brig Gen Kapend, ajya gusomera Misa muri iyi Kiliziya nk’uko yari yabiteganyije, kandi abasirikare benshi basengera muri Kiliziya Gatolika bamwakiranye urugwiro.

Nyuma y’igihe kirenga ukwezi ashyiriweho iri bwiriza, Musenyeri Muteba yatangarije KTO TV ko nta gifatika Brig Gen Kapend yashingiyeho mu kurishyiraho.

Yagize ati “Ibwiriza nahawe nta shingiro ryari rifite kandi ryarimo kurengera. Nk’umukozi wa Kirisitu, ntabwo mpabwa amabwiriza na ba Maréchal cyangwa Colonel.”

Musenyeri Muteba yasobanuye ko ikigo cya gisirikare cya Vangu gikorera ku butaka bwa Kiliziya Gatolika, bityo ko ibwiriza rya Brig Gen Kapend ryari rigamije kubunyaga iri torero.

Umwuka mubi hagati ya Kiliziya Gatolika na Leta ya RDC watangiye gututumba ubwo Perezida Félix Tshisekedi yatangazaga ko afite umugambi wo guhindura Itegeko Nshinga. Abashumba bakuru b’iri torero bawuteye utwatsi, basaba uyu Mukuru w’Igihugu gukemura ibikomeye bibangamiye Abanye-Congo.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Polisi yafunze abantu 9 bakekwaho guhungabanya ituze ry’abaturage

Kuri uyu wa Gatatu, mu Karere ka Huye mu mirenge ya Gishanvu…

Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro zashimiwe ubwitange bwabo

Perezida wa Repubulika ya Santarafurika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’icyo gihugu, Prof.…

Abajenerali 9 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, (RDF)…

AFC/ M23 yakomeje ibirindiro byayo muri Teritwari ya Walikare

Ihuriro AFC/ M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi riravugwaho kongereye…

Umuraperi Lecrae agiye gutaramira i Kigali

Umuraperi Lecrae uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Iyobokamana

DRC: Kiliziya yacucuwe n’abajura musenyeri ategeka ko ifungwa

1 Min Read
Iyobokamana

Abayisilamu bo mu Rwanda bizihije umunsi mukuru w’Igitambo uzwi nka EID AL ADHA.

1 Min Read
Iyobokamana

Ruhango: RGB yahagaritse amasengesho yaberaga ku Ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe

1 Min Read
Iyobokamana

Pastor Kabanda yamaganye abakomeje ku mwiyitirira ku mbuga nkoranyambaga

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?