BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jan 15, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Qatar yagennye Ambasaderi mushya mu Rwanda usimbura uwitabye imana 

Qatar yagennye Ambasaderi mushya mu Rwanda usimbura uwitabye imana 

admin
Last updated: November 25, 2025 2:06 pm
admin
Share
SHARE

Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, yagennye Mansour Ali Fahad Al-Shahwani Al-Hajri nk’Ambasaderi mushya w’icyo gihugu mu Rwanda. Igenwa rye ryemejwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar mu butumwa yasohoye ku rubuga rwayo rwa X, nubwo ryabaye ku wa 19 Ugushyingo 2024.

Mansour Ali Fahad Al-Shahwani Al-Hajri yari asanzwe akorera muri dipolomasi ya Qatar nka Chargé d’Affaires muri Ambasade y’icyo gihugu i Guangzhou mu Bushinwa. Aje gusimbura Misfer bin Faisal Mubarak Al-Ajab Al-Shahwani, witabye Imana muri Nyakanga 2024.

Icyemezo cyo gushyiraho uyu Ambasaderi mushya kibaye hashize iminsi mike Emir wa Qatar avuye mu ruzinduko rwe i Kigali, aho yakiriwe na Perezida Paul Kagame ndetse akagirana na we ibiganiro byagutse ku bufatanye bw’ibihugu byombi.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X nyuma y’uruzinduko rwe, Emir Sheikh Tamim yagize ati “Qatar n’u Rwanda bihujwe n’umubano ukomeye ugenda ukura, kandi utera imbere byihuse ugana ku rwego rutanga icyizere rw’ubufatanye n’inyungu zihuriweho”.

Yanashimiye Perezida Kagame ku ruhare rwe mu kuzamura amahoro mu karere k’ibiyaga bigari, agaragaza ko ashima imbaraga u Rwanda rukomeje gushyira mu bikorwa bigamije umutekano n’ubufatanye bw’akarere

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Umwaka wa 2025 waciye agahigo mu bushyuhe bukabije

Abashakashatsi ku mihindagurikire y’ibihe bemeje ko umwaka wa 2025 waciye agahigo ko…

Perezida Kagame yakiriye impapuro za Ambasaderi mushya wa Qatar n’uw’u Buyapani

Perezida Kagame yakiriye impapuro zemerera ba ambasaderi babiri bashya guhagararira ibihugu byabo…

U Rwanda rwoherereje Jamaica abasirikare bo kuyifasha gusana ibyangijwe n’ibiza 

Rwanda rwohereje muri Jamaica itsinda ry’abasirikare bazafasha iki gihugu gusana ibikorwaremezo byangijwe…

Uganda: Imyiteguro y’amatora irarimbanyije, umutekano wakajijwe mu mijyi yose

Iminsi irabarirwa ku ntoki muri Uganda mbere y’amatora rusange yo ku itariki…

Perezida Tshisekedi yasuye Gnassingbé

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, yagiriye uruzinduko…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu Rwanda

U Rwanda ruzongera gutanga Louise Mushikiwabo nk’umukandida WA OIF

2 Min Read
Politike

Gen Maj Ekenge ari gusabirwa igihano cyo gufungwa

2 Min Read
Politike

U Rwanda rwashyigikiye AU kwanga gusenyuka kwa Somalia

2 Min Read
Mu mahanga

DRC:Kiliziya Gatulika yongeye guha ubusabe Leta nyuma yuko AFC/M23 ifashe Uvira

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?