BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Mar 13, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Polisi yarashe abigaragambya basaba “ibohozwa” ry’ibice bigenzurwa na M23

Polisi yarashe abigaragambya basaba “ibohozwa” ry’ibice bigenzurwa na M23

admin
Last updated: September 22, 2022 5:39 pm
admin
Share
SHARE

Imyigaragambo isaba kubohoza Umujyi wa Bunagana n’ibindi bice byigaruriwe n’umutwe wa M23 mu burasirazuba bwa RD Congo yaguyemo umuntu umwe abandi barakomereka.

Imyigaragambyo nk’iyi yabaye n’i Goma aho Muvoma la LUCHA isaba FARDC kwegura imbunda ikagaruza Bunagana

Ni imyigaragambyo yabaye kuri uyu wa kane muri Rutshuru-Centre muri Kivu ya Ruguru, isaba Leta ya Kinshasa gukora iyo bwabaga ikabohoza Umujyi wa Bunagana n’utundi duce ingabo za Leta zambuwe na M23.

Sosiyete Sivile yateguye iyi myigaragambyo ivuga ko nta gikorwa gifatika kigaragaza ko ingabo za Leta, zifite ubushake bwo kurwanya umutwe wa M23 umaze iminsi 100 wirukanye FARDC i Bunagana n’ibindi bice.

Iyi myigaragambyo yabaye kuri uyu wa kane yahagaritse ibikorwa by’ubucuruzi, amashuri n’imihanda irafungwa.

Umuhanda uva Rutshuru-Centre ujya i Goma ku murwa mukuru w’Intara ya Kivu ya Ruguru nawo wari wafunzwe.

Abigaragambya kandi bateye ibiro by’umuyobozi wa Gisirikare maze bicara mw’ituze basaba ko “Ingabo zegura intwaro zikajya guhangana na M23.”

Polisi yarashe abigaragambya umuntu umwe ahita yitaba Imana mu gihe babiri bakomeretse nk’uko byatangajwe na Justin Bin Bishango, umunyamabanga wa sosiyete sivile muri Teritwari ya Rutshuru.

Yavuze ko ” Ntituzacika intege ngo twimuke kugeza ibikorwa bya gisirikare bitangiye kurwanya M23.”

Uwapfuye ni umusore warashwe mu gatuza nk’uko byemejwe n’umwe mu bayobozi bakuru b’ibitaro bya Rutshuru.

Ibyumweru byinshi bimaze kwihirika nta kurasana hagati y’ingabo za Leta n’inyeshyamba za M23 gusa buri ruhande ruhora ruryamiye amajanja mu kwirinda ko rwatakaza ibirindiro mu gihe haba ibitero bishya.

Uwari ushinzwe kuyobora ibikorwa bya FARDC mu kurwanya M23 Lt Gen ​​Philémon Yav kuva ku wa mbere afungiwe i Kinshasa akekwaho ubugambanyi n’umugambi wo guhirika Perezida Tshisekedi ku butegetsi.

Ni mugihe umuvugizi mu bya Gisirikare wa M23, Major Willy Ngoma yahamagariye abashoramari batandukanye kujya gukorera i Bunagana kuko hari amahoro n’umutekano kandi ubushabitsi bukorwa nta bituga ukwaha.

Major Willy Ngoma yatangaje ko abifuza gukorera ubucuruzi i Bunagana bahawe ikaze kugira ngo barusheho kwiteza imbere n’igihugu muri rusange.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment
  • mahoro jack says:
    September 24, 2022 at 9:33 am

    Ngaho rero nimutubwire aho iyo M23 izerekeza niba ibiganiro bya New York byemeje ko iva muri Bunagana! Umenya ikibazo tugica hejuru.

    Reply

Leave a Reply to mahoro jack Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Urukiko rwategetse ko Barafinda Sekikubo Fred akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko ubujurire bwa Barafinda Sekikubo Fred ku…

Imiryango 47 y’impunzi z’Abarundi itashye ku bushake

Imiryango 47 y’Impunzi z’Abarundi yari imaze igihe icumbikiwe mu nkambi ya Mahama,…

Stephen Constantine yongeye ahabwa inshingano zo gutoza Amavubi

Ishyirahamwe ry'Umpira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko Stephen Constantine ariwe mutoza…

Bank nkuru y’u Rwanda n’iya Kenya bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye

Banki Nkuru z’u Rwanda na Kenya ziyemeje ubufatanye mu by’imari Banki Nkuru…

Macron yavuze ku gitero cya drone cyahitanye Ubufaransakazi i Goma

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yagaragaje umubabaro nyuma y’urupfu rwa Karine Buisset,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Gen Bunyoni wari warakatiwe igihano cya burundu yarekuwe

1 Min Read
Mu mahanga

UNICEF yatangaje akababaro irimo kubera umukozi wayo wiciye i Goma

1 Min Read
Politike

Perezida Kagame yaganiriye na Macron

1 Min Read
Mu mahanga

Herekanywe abasore bakekwaho ibyaha by’ubugome.

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?