Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umugabo wagaragaye amenagura ibirahuri by’imodoka mu Mujyi wa Kigali, yaje gufatwa bagasanga afite ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe.
Polisi yabitangaje nyuma y’amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uyu mugabo afite umuhoro mushya bivugwa ko aribwo wari ukigurwa anamenagura imodoka yasangaga ziparitse yafashwe.
Muri aya amshusho abanza kwirukankana abaturage ashaka kubatema bagakizwa n’amaguru; hanyuma agahita yadukira imodoka zari ziparitse, akagenda azimenagura ibirahure akoresheje uyu muhoro.
Polisi ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, yavuze ko iperereza rigaragaza ko uwo mugabo afite uburwayi bwo mu mutwe, akaba yahise anoherezwa mu bitaro by’abafite ubu burwayi.
Ubuyobozi bw’ibitaro bya CARAES Ndera bwo bwatangaje ko mu mwaka wa 2024-2025 byakiriye abarwayi 119.859, biyongereyeho 17,7% ugereranyije n’umwaka wari wabanje ndetse bikanagaragaza ko abakiriwe bafite indwara zo mu mutwe ‘Psychiatric cases’ bangana na 66.335 naho indwara z’imyakura zizwi nka ‘Neurological cases’ bari 53.524.
