BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Jul 6, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imyidagaduro > Perezida Museveni yateye inkunga igitaramo cya The Ben i Kampala

Perezida Museveni yateye inkunga igitaramo cya The Ben i Kampala

sam
Last updated: March 25, 2025 9:43 am
sam
Share
SHARE

Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yateye inkunga y’amafaranga igitaramo cya The Ben afite i Kampala, ndetse akaba yarahawe n’ubutumire bwo kuzakitabira.

Iki gitaramo ni kimwe mu bikubiye mu rugendo rwe ‘Plenty Love World Tour’, rugamije kumenyekanisha Album nshya ya The Ben yitwa ‘Plenty Love’, iriho indirimbo 12.

Perezida Museveni azaba umushyitsi mukuru muri iki gitaramo nk’uko byatangajwe na Fred umwe mu bagitegura. Yashimiye Perezida wa Uganda ku bufasha yatanze agaragaza ko ari ikimenyetso cy’ukuntu ashyigikira iterambere ry’ubuhanzi n’umuco.

The Ben wavukiye muri Uganda yavuze ko iki gihugu kimufiteho amateka akomeye dore ko yahahungiye akiri muto mbere yo kwerekeza muri Amerika. Yagiye ataramira muri Uganda kenshi kandi abakunzi be baho bakomeje kumwereka urukundo rudasanzwe.

Iki gitaramo ni kimwe mu byitezweho gukurura imbaga muri Uganda aho The Ben azaba akomeje urugendo rwe rwa muzika nyuma yo gukorera ibitaramo mu Bubiligi, mu Budage, no mu bindi bihugu.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Amerika: Abantu 24 bamaze gupfira mu mwuzure

Abantu 24 bamaze gupfira mu mwuzure wibasiye abaturage muri Leta ya Texas…

Burundi: Abiganjemo urubyiruko bugarijwe n’ikiyobyabwenge kiri kubahindura abasazi

Abiganjemo urubyiruko bugarijwe n’ikiyobyabwenge bise 'Boost' kivangavanzemo ibinyabutabire nka Cocaine n’ibindi. Iyi…

Leta ya DRC igize icyo ivuga ku biganiro byayo na AFC/M23 i Doha

Guverinoma ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ku nshuro yambere ivuze ku…

Perezida Kagame yashimye umuhate wa Trump ku kibzo cya RDC ugereranije n’abandi

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko ubutegetsi bwa Donald Trump uyoboye Leta Zunze…

Perezida Kagame yavuze icyo u Rwanda ruzakora DRC nidasenya FDLR 

Perezida Paul Kagame yavuze ku ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano y'amahoro aherutse gushyirwaho…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imyidagaduro

Post Malone yatandukanye n’umukunzi we

1 Min Read
Imyidagaduro

Hamenyekanye icyahitanye umubyeyi wa Rihanna umaze ukwezi yitabye Imana

3 Min Read
Imyidagaduro

Yago yemeje ko yatandukanye n’ukobwa baherutse ku byarana

2 Min Read
Imyidagaduro

Tiwa Savage yihenuye k’uwavuze ko agirwa mwiza n’amafoto

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?