BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Mar 13, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Perezida Kagame yitabiriye irahira rya Ruto – AMAFOTO

Perezida Kagame yitabiriye irahira rya Ruto – AMAFOTO

admin
Last updated: September 12, 2022 8:28 pm
admin
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame ari muri Kenya aho yitabiriye umuhango wo kurahira kwa William Ruto, amafoto agaragaza ko bagiranye ibiganiro.

Perezida Kagame ubwo yasuhuzanyaga na William Ruto uzarahirira kuyobora Kenya

Ibiro by’Umukuru w’igihugu mu Rwanda, Village Urugwiro byatangaje ko Perezida Paul Kagame yageze i Nairobi ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere.

Perezida watowe muri Kenya, William Ruto na we kuri Twitter yashyize hanze amafoto agaragaza ko yishimiye kwakira Perezida Paul Kagame ndetse bose baseka cyane byeruye.

Ntabwo yatangaje byinshi ku biganiro byabo bombi, gusa yagize ati “Nagiranye ibiganiro na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame ku ngoro y’umukuru w’Igihugu, mu Mujyi wa Nairobi.”

Bigaragara ko Perezida Paul Kagame yishimiye gutorwa kwa William Ruto

Umuhango w’irahira rya Ruto uraba kuri uyu wa kabiri tariki ya 13 Nzeri, 2022, i Nairobi kuri Stade yitiriwe nyakwigendera Daniel Arap Moi.

Komisiyiso y’Amatora muri Kenya iherutse kwemeza bidasubirwaho  ko William Ruto atorewe kuyobora Kenya ku majwi 50,4% (angana n’amajwi miliyoni 7,1) yari ahigitse Raila Odinga bari bahanganye wabonye 48,9%.

Raila Odinga wari uhanganye na Ruto, yari yagaragaje ko amatora yabayemo uburiganya.

Urukiko rw’Ikirenga rwa Kenya rwavuze ko ibyavuye mu matora yo mu kwezi gushize bifite ishingiro, rwemeza  William Ruto ko ari we watowe.

Odinga yavugaga ko ikoranabuhanga ryifashishijwe mu matora ritakoze mu mucyo, ritari ryizezewe.

Ikindi ni uko ko ‘system’ yo gukusanya ibyavuye mu matora na yo yavugaga ko yinjiwemo n’abatabifitiye uburenganzira ngo bahindure ibyayavuyemo.

Gusa urukiko rw’ikirenga  rwaje kubitesha agaciro, byose.

TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
2 Comments
  • Umurungi Alice says:
    September 13, 2022 at 6:40 pm

    Halya ubwo Kenya ntigize abaperezida bane Kagame agiriye mu irahira? Hora n’uyu ejobundi arangize manda ze ebyili agende undi yigaramiye!Dufite icyo bita “stability” iri ku munzani w’ikoranabuhanga yacu!

    Reply
  • Umurungi Alice says:
    September 13, 2022 at 6:40 pm

    Halya ubwo Kenya ntigize abaperezida bane Kagame agiriye mu irahira? Hora n’uyu ejobundi arangize manda ze ebyili agende undi yigaramiye!Dufite icyo bita “stability” iri ku munzani w’ikoranabuhanga yacu!

    Reply

Leave a Reply to Umurungi Alice Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Urukiko rwategetse ko Barafinda Sekikubo Fred akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko ubujurire bwa Barafinda Sekikubo Fred ku…

Imiryango 47 y’impunzi z’Abarundi itashye ku bushake

Imiryango 47 y’Impunzi z’Abarundi yari imaze igihe icumbikiwe mu nkambi ya Mahama,…

Stephen Constantine yongeye ahabwa inshingano zo gutoza Amavubi

Ishyirahamwe ry'Umpira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko Stephen Constantine ariwe mutoza…

Bank nkuru y’u Rwanda n’iya Kenya bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye

Banki Nkuru z’u Rwanda na Kenya ziyemeje ubufatanye mu by’imari Banki Nkuru…

Macron yavuze ku gitero cya drone cyahitanye Ubufaransakazi i Goma

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yagaragaje umubabaro nyuma y’urupfu rwa Karine Buisset,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Perezida Kagame yaganiriye na Macron

1 Min Read
Politike

Perezida Kagame yakiriye anaganira n’abo mu Kigo cy’Ubwiteganyirize cya Kazakhstan

2 Min Read
Politike

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

2 Min Read
Politike

AFC/M23 igiye kurekura abasirikare 230 ba RDC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?