Perezida Paul Kagame yitabiriye anatangiza inama ya cyenda y’iminsi ibiri yiga ku iterambere ry’iby’indege muri Afurika, Aviation Africa Summit and Exhibition 2025, iri kubera muri Kigali Convention Centre kuri uyu wa 4 Nzeri 2025.
Ni inama yitabiriwe n’abagera ku 2000 barimo abayobozi mu by’indege muri za Guverinoma, ab’ibibuga by’indege kugira ngo baganirire hamwe ahazaza h’ubwikorezi bwo mu Kirere ku Mugabane wa Afurika.
Usibye ibiganiro bizayitangirwamo, iranaberamo n’imurikabikorwa ku ntambwe Afurika imaze gutera mu bwikorezi bwo mu kirere, rizitabirwa n’ibigo bisaga 80.
Ni inama u Rwanda rwakiriye ku nshuro ya Gatanu ,iyaherukaga umwaka ushize wa 2024 yabereye i Gauteng muri Afurika y’Epfo.
Rwanda rwakiriye iyi nama mu gihe rukataje mu guteza imbere urwego rw’ubwikorezi, ruri mu zimbere zizana inyungu ku gihugu.