Perezida wa Repubulika Paul Kagame yanenze abashinja u Rwanda kuvugurura imyitwarire yarwo ku kibazo cya Congo, nyuma y’uko havuzwe ko rufite uburyo rukorana n’umutwe wa M23 mu kumenya amakuru arufitiye akamaro ku mutekano warwo.
Ibi yabigarutseho ku wa 05 Gashyantare 2026, ubwo yafunguraga ku mugaragaro Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, aho yavuze ko imvugo ivuga ko u Rwanda rwahinduye aho ruhagaze ari ubugoryi budafite ishingiro.
Yagize ati: “Abantu bavuga ngo twahakanye ko tutari muri Congo, ngo none ubu twarabyemeye… ibyo ni ubugoryi.”
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rumaze igihe rugaragaza ingamba zarwo z’ubwirinzi, ariko ko hari abadashaka kuzumva ku bushake. Yasobanuye ko ikibazo gihora kibazwa ku bijyanye no kuba u Rwanda rwaba ruri muri Congo kitubahiriza ishingiro cyagakwiye kubazwaho.
Ati: “Uko mpora ngisubiza ni uku: niba ushaka kutubaza niba turi muri Congo, tubwire impamvu u Rwanda rwajya muri Congo, aho nawe wakwikuriramo igisubizo.”
Perezida Kagame yibukije ko mu myaka irenga mirongo itatu ishize, u Rwanda rwakomeje kugaragaza ikibazo cy’umutekano mucye gituruka muri Congo, cyane cyane imitwe yitwaje intwaro igamije kuruhungabanya, ariko ko aho kwita kuri iyo mpungenge, rwakomeje gushinjwa kuba ruri muri Congo.
Yagize ati: “Mu myaka mirongo itatu ishize twavuze ikibazo cy’umutekano mucye gituruka muri Congo, ariko bagakomeza batubaza ngo muri muri Congo, muri muri Congo?”
Yavuze ko iyo u Rwanda rushubije kwemera ibyo rushinjwa, bihita bihinduka ikibazo gikomeye ku rwego mpuzamahanga, bigatuma ibindi bibazo byose byirengagizwa, maze umutwaro wose wa Congo ugashyirwa ku Rwanda.
Ati: “Iyo uvuze ngo yego, icyo kiba ikibazo gikomeye mu isi. Ibindi bibazo byose bahita babyihorera, bakakurundaho ibibazo bya Congo ku mutwe wawe.”
Perezida Kagame yanibukije ikiganiro aherutse kugirana n’umunyamakuru mpuzamahanga wakomeje kumubaza ikibazo kimwe inshuro nyinshi, amubaza niba u Rwanda rutari muri Congo.
Yagize ati: “Ndibuka igihe umunyamakuru mpuzamahanga yambazaga niba tutari muri Congo, nkamubwira nti ‘simbizi’. Icyo si igisubizo cyuzuye, ariko nta n’ubwo cyanjyana mu rukiko.”
Yasoje avuga ko u Rwanda rushoboye kwikorera imitwaro yarwo no gucunga umutekano warwo, ariko ko rudashobora gukomeza gushinjwa no kwikorera ibibazo bya Congo, atari rwo rwabiteje.
Ibi Perezida Kagame yabivuze mu gihe Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ikomeje kuba urubuga rwo kungurana ibitekerezo ku bibazo by’ingenzi by’igihugu, birimo umutekano, imibanire n’ibindi bihugu n’icyerekezo cy’u Rwanda.
