BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Tuesday, Mar 3, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Perezida Kagame yakiriye Touadéra baganira ku gushimangira ubufatanye bw’ibihugu byombi

Perezida Kagame yakiriye Touadéra baganira ku gushimangira ubufatanye bw’ibihugu byombi

admin
Last updated: November 24, 2025 6:06 am
admin
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame yahuye na mugenzi we Faustin Archange Touadéra wa Repubulika ya Centrafrique, bagirana ibiganiro byagarutse ku mikoranire irimo inkunga itangwa n’u Rwanda mu by’umutekano binyuze mu ngabo zarwo ziri butumwa bwa Loni (MINUSCA) muri kiriya gihugu.

Ni ibiganiro byabaye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 23 Ugushyingo 2025, nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda.

Perezida Kagame na Perezida Touadéra banasuzumye amahirwe mashya yo gukomeza kwagura ubufatanye mu nzego zitandukanye zishobora guteza imbere abaturage b’ibihugu byombi.

Ibi biganiro byibanze ku guteza imbere umutekano, ubucuruzi, guteza imbere imiyoborere myiza no kongerera imbaraga imishinga y’iterambere rusange.

Uruzinduko rwa Perezida Touadéra rufungura imiryango mishya y’imikoranire, rukaba ruzafasha gukomeza gushimangira umubano mwiza umaze igihe hagati ya Centrafrique n’u Rwanda.

U Rwanda rwatangiye kohereza ingabo muri Repubulika ya Centrafrique mu mwaka wa 2014, mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye bita MINUSCA.

Guhera ubwo, rwakomeje kohereza ingabo n’abapolisi binyuze mu butumwa bwa Loni n’amasezerano yashyiriweho n’ibihugu byombi kugira ngo bibungabunge amahoro n’umutekano muri icyo Gihugu.

Ingabo z’u Rwanda zagize uruhare rukomeye mu kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Centrafrique, zishimirwa na benshi muri kiri Gihugu, zinazwi mu kurindira umutekano abayobozi bakuru

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Walikale: AFC/M23 yisubije Buhimba

Abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bisubije…

Abagaragaye bahondagura umukobwa mu muhanda batawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi abasore babiri bagaragaye mu…

Iburasirazuba: Mu mwaka inzoga zitujuje ubuziranenge zishe abantu 22

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu mwaka umwe mu Ntara y’Iburasirazuba inzoga…

Ngarambe Romeo yagizwe Umuyobozi Mukuru wa CMA

Ngarambe yatangiye izi nshingano mu gihe uru rwego rukomeje gushyira mu bikorwa…

FERWAFA yanenzwe bikomeye kubera abasifuzi batagira ibikoresho bigezweho 

Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryanenzwe bikomeye n’umutoza wa Gorilla FC,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

AFC/M23 igiye kurekura abasirikare 230 ba RDC

2 Min Read
Politike

Leta ya DRC yemeje ko igiye gutanga umukandida muri OIF 

2 Min Read
Politike

Uwera Jean Maurice yashimiye Perezida Kagame ku cyizere yamugiriye

2 Min Read
Politike

Uganda: Umudepite wa NUP ya Bobi Wine yatawe muri yombi

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?