Yasabye ko amasezerano y’amahoro u Rwanda na RDC byasinyiye i Washington muri Kamena na Ukuboza 2025 ndetse n’amasezerano y’ibanze yasinyiwe i Doha muri Qatar yubahirizwa na buri ruhande.
Intumwa ya EU yibukije Leta ya RDC ko igomba gusenya umutwe wa FDLR nk’uko ibisabwa n’amasezerano ya Washington, kandi igashyigikira ibiganiro bidaheza byahuza Abanye-Congo kugira ngo bashakire hamwe amahoro arambye.
Yagize ati “EU ikomeje gushyigikira ibihugu byo mu karere k’Ibiyaga Bigari ku muhate bishyira mu gushaka amahoro n’iterambere. Ubufatanye mu bukungu bwagira uruhare rukomeye mu kugera kuri iyo ntambwe.”
Nubwo bimeze bityo, RDC ntibikozwa uretse gukomeza kwica abaturage bayo, Kinshasa yanakunze kwinangira ku bijyanye no gusenya FDLR ahubwo ikayitiza umurindi.
Nko ku wa 15 Gashyantare Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yihakanye imikoranire y’igihugu cyabo FDLR igizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Yavuze ko u Rwanda rudakwiye guhora rwitwaza ikibazo cya FDLR ngo kuko igice kinini cy’abayigize kuri ubu bari mu bice bigenzurwa na AFC/M23 akunze kwitirira u Rwanda.
Icyakora Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe yaramutamaje agaragaza ko ibyo avuga ari ibinyoma kuko umutwe wa FDLR wamaze guhuza imbaraga na FARDC nk’umwana na se bahuje ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ati “Iki ni ikinyoma kindi, kuko umutwe munini w’abasigaye muri FDLR bafite amateka ya jenoside (umwana) ubana kandi ukorana n’Ingabo za Congo, FARDC (se), basangiye ingengabitekerezo ya Jenoside imwe.”
Kugeza ubu muri RDC habarurwa abarwanyi ba FDLR bari hagati ya 7000 n’ibihumbi 10.
