BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Tuesday, Mar 10, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Inkuru Nyamukuru > Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abagize guverinoma

Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abagize guverinoma

sam
Last updated: August 19, 2024 2:44 pm
sam
Share
SHARE

kuri uyu wa Mbere tariki 19 Kanama 2024 Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abagize guverinoma nshya barimo Abaminisitiri 21, Abanyamabanga ba Leta 9 n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB.

Ni umuhango wabereye mu Nteko Ishinga Amategeko, aho umukuru w’igihugu yibukije abinjiye muri guverinoma inshingano barahiriye izo arizo.

Perezida Kagame yasabye abayobozi kubakira ku bimaze kugerwaho, hagakorwa ibirenzeho

Ati: “Ko nageze kuri ibi bidasanzwe abantu bavuga, ko nasuzumye uko nakoze ibyangejeje aha, kuki wahera ku 8% cyangwa 9%, ntushake 10%? Kuki utashaka 10%? Ni ko u Rwanda rukwiriye kuba rukora, nta kwirara.”

Perezida Kagame yasabye abayobozi n’abanyarwanda muri rusange kwita ku buzima bwabo kuko ari byo bifasha mu kuzuza neza inshingano zabo.

Ati: “Ariko muri ibyo byose munamenye no kwireberera, kugira ubuzima bwiza, kurya neza, gukora imyitozo, kunywa gake, ukifata neza, umuryango wawe, iyo bigenze neza, ni uko tumera, dukora neza. N’ibi byo guhora, ngo kuki byagenze gutya, nabyo byagabanyuka.”

Umukuru w’Igihugu yamaze impungege z’abatabashije kugaruka muri guverinoma bibaza ko baba birukanywe.

Ati: “Gukorera ku rwego nk’uru n’inshingano rufite ndetse n’izindi nzego rimwe na rimwe biba byabaye, abatagarutse ntabwo ari ukwirukana, kwirukanwa nabyo birakorwa, hari abirukanwa bakoze amakosa bigatuma birukanwa, ari ukwirukanwa na byo birakorwa, baba bakoze amakosa bigatuma birukanwa. Nabyita guhindurirwa imirimo.Ubu bahinduriwe imirimo ntabwo ari ukwirukanwa , igihe cyabo ni kigera imirimo izagaragara.”

Perezida Kagame yongeye kwibutsa kandi abayobozi kureka guta umwanya munini mu nama zituma batuzuza inshingano zabo.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Iran yabonye Umuyobozi w’Ikirenga mushya nyuma y’icyumweru America na Israel bishe uwari umazeho igihe

Iran yatangaje Umuyobozi w’Ikirenga wayo mushya, ari we Mojtaba Khamenei, akaba umuhungu…

Meteo Rwanda yateguje imvura ishobora guteza ibiza muri Werurwe

Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyatangaje ko muri Werurwe 2026 hateganyijwe imvura…

Impunzi z’Abarundi zigera ku 100,000 ziri kwirukanwa mu gihugu cya Tanzania

Imbunzi z'Abarundi zari zimaze igihe mu gihugu cya Tanzania zigiye gusubizwa mu…

Trump yateguje ibitero bikaze kuri Iran

Perezida wa Amerika Donald Trump yatangaje ko Iran ishobora kugabwaho ibitero bikomeye…

Mu saha 100 intambara yo muri Iran yatwaye miliyali $3.7

Ni ukuvuga ko buri munsi nibura hakoreshwa miliyoni $891. Ni intambara iri…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakiriye intumwa za EU baganira ku mutekano wo muri RDC mutekano wo mu karere ndetse n’ubufatanye.

2 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Bruce Melodie yamurikiye Ambasaderi Nyamvumba imishinga afite

1 Min Read
Inkuru Nyamukuru

AFC/M23 yahishuye uko yavuganaga na Tshisekedi ikimara gufata Bunagana

2 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Gatsibo: Bahangayikishijwe n’ icyuzi gikomeje guhitana ubuzima bw’abatari bake

4 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?