Perezida Kagame yakiriye impapuro zemerera ba ambasaderi babiri bashya guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda, bahuriza ku gukomeza guteza imbere ishoramari mu Rwanda.
Perezida Kagame yakiriye impapuro zemerera ba ambasaderi babiri bashya guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda, bahuriza ku gukomeza guteza imbere ishoramari mu Rwanda.
Ni impapuro Umukuru w’Igihugu yakiriye kuri uyu wa 14 Mutarama 2025. Harimo iza Ambasaderi wa Qatar mu Rwanda, Mansour Ali Fahd Al Shahwani Al Hajri na Kazuya Nakajo w’u Buyapani.
Ambasaderi Mansour Ali Fahd Al Shahwani Al Hajri asimbuye Misfer bin Faisal Al-Shahwani witabye Imana ku wa 19 Nyakanga 2024. Misfer yari ahagarariye Qatar mu Rwanda kuva mu 2021 ubwo iki gihugu cyo mu Burasirazuba bwo Hagati cyafunguraga ambasade i Kigali.
Ni mu gihe Kazuya Nakajo we asimbuye Isao Fukushima watangiye inshingano mu 2023 asimbuye Masahiro Imai wahawe inshingano zo guhagararira u Buyapani mu Rwanda mu 2019.
Umubano w’u Rwanda na Qatar urahamye. Ibihugu byombi bifatanya mu nzego zitandukanye nk’igisirikare, ishoramari, ubukerarugendo n’ubwikorezi.
Bifitanye imikoranire mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere, aho biteganyijwe ko mu minsi iri imbere Qatar Airways izegukana imigabane 49% muri RwandAir.
Uretse RwandAir, Qatar inafite imigabane ingana na 60% mu mushinga w’Ikibuga cy’Indege gishya cya Kigali kiri i Bugesera. Biteganyijwe ko imirimo yo kubaka iki kibuga cy’indege izarangira mu 2027.
Icyiciro cya mbere nicyuzura kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi miliyoni zirindwi ku mwaka, na ho icyiciro cya kabiri kikazuzura mu 2032, aho kizaba gishobora kwakira abantu miliyoni 14 ku mwaka.
Ambasaderi wa Qatar mu Rwanda, Ali Fahd Al Shahwani Al Hajri, yashimangiye ko aje gukomereza aho umubano wari ugeze ndetse akarushaho.
Ati “Ndizera ko mu minsi iri imbere tuzabona iterambere mu nzego zitandukanye mu guteza imbere uyu mubano w’ibihugu byombi. Ndifuza kwibanda ku muco.”
Yavuze ko mbere ya byose azashyira imbaraga mu gutuma abaturage b’ibihugu byombi bashyikirana no gusoza imishinga bashoyemo imari mu bihe byashize.
Ati “Ubu twashoye imari mu kibuga cy’indege gishya, twashoye imari mu bwikorezi bwo mu kirere. Ibi bizaba umusingi w’ishoramari riri imbere.
Kazuya Nakajo uhagarariye u Buyapani mu Rwanda yavuze ko agiye kubakira ku mubano usanzwe uhamye w’u Rwanda n’igihugu cye umaze hafi imyaka 63.
Ibihugu byombi bifatanya mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi n’ishoramari, uburezi, ubukerarugendo, ubwikorezi ndetse n’umubano ushingiye ku nama.
Ni ubwa mbere iki gihugu cyari gitanze inguzanyo ingana ityo mu gufasha u Rwanda, kwimakaza ireme ry’uburezi nta we uhejwe.
Uretse iyo nguzanyo kandi u Buyapani buherutse gutera inkunga iyubakwa ry’umuyoboro munini mu Rwanda ukura amazi ku ruganda rwa Nzove ukayajyana ku kigega cya Ntora kiri ku Gisozi, aho asaranganywa ibice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali no hanze yawo.
Ni umuyoboro wuzuye utwaye miliyoni 20$ (arenga miliyari 25 Frw), ukaba nkunga nini u Buyapani bwari butanze mu bijyanye no kugeza amazi meza ku Baturarwanda, kuva ibihugu byombi byatangira gufatanya mu mishinga itandukanye.
Ati “Nzakora ibishoboka byose kugira ngo twagure umubano uri hagati y’u Buyapani n’u Rwanda mu nzego zitandukanye zirimo ubukungu, uburezi, ubucuruzi, umuco ndetse no gusangira ubunararibonye ku baturage.”
Ambasaderi Kazuya Nakajo yashimiye ubuyobozi bwa Perezida Kagame bwashyizeho politiki zorohereza abantu mu nzego zitandukanye nk’ubukungu ubucuruzi no korohereza abarushoramo imari.
Ati “Ni cyo gihugu cya mbere kuri uyu mugabane mu gutuma ibyo biba. Nzagerageza gushishikariza Abayapani benshi kuza mu Rwanda.”
