Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro itsinda ry’abayobozi muri Samruk-Kazyna, Ikigega cy’Ubukungu kibumbiye hamwe ibigo bya Leta muri Kazakhstan, riyobowe na Nurlan Zhakupov ukiyobora.
Perezida Kagame yakiriye iri tsinda ku mugoroba wo ku wa 6 Werurwe 2026 nk’uko Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byabitangaje.
Ibi biri byatangaje ko ibi biganiro byibanze ku masezerano u Rwanda na Kazakhstan biheruka gusinyana ajyanye no kubyaza umusaruro uruhererekane rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ibijyanye n’amahirwe ari mu bushakashatsi ku mutungo kamere, kuwuteza imbere no gushora imari mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Ku wa 28 Gicurasi 2025, u Rwanda na Kazakhstan byashyize umukono ku masezerano ajyanye n’uko iki gihugu cyo muri Aziya yo Hagati kizajya kirutumizamo amabuye ya Beryl akurwamo icyuma cya beryllium. Hari nyuma y’uruzinduko Perezida Kagame yagiriye muri Kazakhstan.
Ni amasezerano yasinywe hagati y’Ikigo cy’u Rwanda Gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz (Rwanda Mining Board- RMB) na Samruk Kazyna.
U Rwanda na Kazakhstan bisanzwe bufitanye andi masezerano mu nzego zirimo ibya dipolomasi, ikoranabuhanga, uburezi, ubuhinzi, ibijyanye n’imari.
Ni amasezerano arimo ingingo zikomeye nk’ubufatanye mu bushakashatsi mu bijyanye n’isanzure, kongera ingano y’ubucuruzi bukorwa hagati y’ibihugu byombi, gukuraho visa ku badipolomate n’ibindi.
Perezida Paul Kagame ubwo aheruka kugirira uruzinduko muri iki gihugu yasuye Ikigo gikora ibijyanye n’Isanzure muri Kazakhstan, National Space Center. Ni urugendo rwari rugamije kurebera hamwe uburyo ibihugu byombi byarushaho guteza imbere imikoranire muri uru rwego mu bijyanye n’ikoranabuhanga.
