Perezida Kagame yashimiye Mahmoud Ali Youssouf watorewe kuyobora Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe na Selma Malika Haddadi umwungirije, abifuriza ishya n’ihirwe mu mirimo mishya.
Mu butumwa yanyujije kuri X ku mu goroba wo Cyumweru tariki ya 16 Gashyantare 2025, Umukuru w’Igihugu yagize ati: “Nshimiye Umuyobozi wacu mushya wa AUC, Mahmoud Ali Youssouf wegukanye instinzi mu itsinda ry’abayobozi b’Afurika y’Iburasieazuba, bose batewe ishema n’Afurika.”
Perezida Kagame kandi yashimye Selma Malika Haddadi watorewe kuba Umuyobozi Mukuru Wungirije.
Ati: “Mwembi mbifurije ishya n’ihirwe mu nshingano zabo nshya.”
Perezida Kagame yanashimiye Moussa Faki Mahamat wari umaze imyaka umunani ku buyobozi bukuru bwa AUC, ku muhate yagaragaje mu myaka 8 amaze muri izi nshingano by’umwihariko mu guteza imbere amahoro, amajyambere n’Ubutwererane hagati y’ibihugu by’Afurika ashimangira ko asize umusingi w’ubumwe buvuguruye.
