BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Tuesday, Feb 10, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Inkuru Nyamukuru > “Ibi birahagije ku binyoma byanyu”. Umuvugizi w’u Rwanda yasubije uwa Congo nyuma yo kongera kuzamura ibinyoma

“Ibi birahagije ku binyoma byanyu”. Umuvugizi w’u Rwanda yasubije uwa Congo nyuma yo kongera kuzamura ibinyoma

admin
Last updated: December 10, 2025 3:48 pm
admin
Share
SHARE

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yavuze ko igihe kigeze ngo DRCongo ihagarike ibinyoma byayo, kuko bimaze kugera ku rwego rukabije. Ni nyuma yuko Umuvugizi wa DRC, Patrick Muyaya ashinje u Rwanda kurenga ku masezerano y’i Washington.

Ni nyuma yuko Minisitiri w’Itumanaho akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma ya DRC, Patrick Muyaya; kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Ukuboza 2025 atangaje ko ngo u Rwanda ruri kurenga ku bikubiye mu masezerano y’Amahoro aherutse gushyirirwaho umukono i Washington D.C. muri Leta Zunze Ubumwe za America, n’Abakuru b’Ibihugu.

Muri iki kiganiro yatanze ubwo Minisitiri w’Intebe wa DRC, Judith SUMINWA TULUKA yari amaze kugirana ikiganiro n’abarimo Minisitiri w’Ingabo, Muyaya yatangaje amakuru y’ibinyoma avuga ko ngo hari ibisasu byarashwe ku butaka bwa DRC mu bice bituwemo n’abaturage biturutse muri Bugarama mu Rwanda.

Ni mu gihe abaturage bo mu bice bya Kamanyola baherutse guhungira mu Rwanda, bahamije ko ibisasu byatumye bahunga, byaturukaga mu Burundi, birashwe n’igisirikare cy’u Burundi gikomeje gukorana n’icya DRC mu mugambi wo gukomeza kwica Abanyekongo bo mu burasirazuba bw’Igihugu cyabo.

Muri iki kiganiro kandi, Muyaya yavuze ko u Rwanda “ruri kurenga mu buryo bugaragara ibyo duherutse gusinyira i Washington mu minsi micye ishize, kandi birakomeza gushyira mu kaga akarere kose kuko bigaragara ko u Rwanda rwamaze kwinjira mu mugambi wo gukorera u Burundi nk’ibyo rwakoreye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

U Rwanda rutahwemye kwamagana ibirego by’ibinyoma ko rufite uruhare mu ntambara iri kubera mu burasirazuba bwa DRC, runavuga kenshi ko rwiteguye gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano ruba rwasinye.

Muri kiriya kiganiro Muyaya yatanze, yavuze ko Congo yiteguye kubwira abahuza, iby’ibi bibazo ashinja u Rwanda ngo kugira ngo bakoreshe imbaraga zabo kugira ngo amahoro aboneke mu burasirazuba bwa DRC.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, asubiza kuri ibi byatangajwe na Muyaya, mu butumwa yanyujije kuri X, yavuze ko aho bigeze Congo yarengereye mu binyoma byayo ikomeje kubwira Isi.

Yagize ati “Ibi birahagije ku binyoma byanyu. DRC ntigomba kwigira umugenzuzi wo guhagarika imirwano mu gihe bigaragara neza ko ari yo irenga ku gahenge, kandi bakaba batanafite ubushake na mba bwo kubaha amasezerano y’i Washington DRC ubwayo yishyiriyeho umukono.”

Ubwo ariya masezerano yasinywaga, Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwiteguye gushyira mu bikorwa ibyo rwiyemeje byose muri ariya masezerano, ariko kandi ko ruzanakomeza gushyira imbere inyungu z’umutekano warwo, kuko ruzi neza agaciro kawo, dore ko rufite isomo rikomeye ku ngaruka zo kuwubura kubera amateka rwanyuzemo

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Uganda: Bane bafunzwe bazira kwiyitirira umukobwa wa Museveni

Polisi ya Uganda yatangaje ko yataye muri yombi abantu bane bakekwaho kwiyitirira…

Byemejwe ko ingabo za Afurika y’Epfo zose zari muri Congo muri MONUSCO zigiye gutaha

Ubuyobozi bw’Ingabo ziri mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira…

Umwe mu bayobozi bakuru ba MONUSCO yageze i Kishasa

Umunyamabanga mukuru wungirije wa ONU ushinzwe ibikorwa by’ingabo zo kubungabunga amahoro muri…

U Bufaransa; Urubanza rw’impanga zikekwaho ubwicanyi rwabaye ingorabahizi

Impanga zisa ndetse zihuje n'ibimenyetso ndangasano (DNA) zirakekwaho ubwicanyi bwakorewe abantu babiri…

AFC/M23 yashinje Komisiyo ya AU gushyigikira abagizi ba nabi

Ihuriro AFC/M23 ryashinje Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gushyigikira ubugizi bwa…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Inkuru Nyamukuru

Bruce Melodie yamurikiye Ambasaderi Nyamvumba imishinga afite

1 Min Read
Inkuru Nyamukuru

AFC/M23 yahishuye uko yavuganaga na Tshisekedi ikimara gufata Bunagana

2 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Gatsibo: Bahangayikishijwe n’ icyuzi gikomeje guhitana ubuzima bw’abatari bake

4 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Ba Ofisiye 47 basoje amahugurwa mu Ishuri Rikuru rya Polisi

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?