BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Monday, Mar 2, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Inkuru Nyamukuru > Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

admin
Last updated: November 7, 2025 5:22 am
admin
Share
SHARE

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 06 Ugushyingo 2025 perezida Kagame na Madam Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abayobozi mu nzego nkuru muri Leta Zunze Ubumwe za America, barimo Paula White-Cain, usanzwe ari Umujyanama Mukuru muri White House Unashinzwe imyemerere n’amadini.

Uyu Mujyanama Mukuru mu Biro by’Umukuru w’Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe imyemerere, Paula White-Cain, yari kumwe kandi na Jennifer S. Korn usanzwe ari Umujyanama wa Perezida wa kiriya Gihugu akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Ibiro bishinzwe imyemerere muri White House

Aba bayobozi muri White House, kandi bari kumwe n’Umuhanzi Jonathan Cain, umuhanga mu gucuranga Piano, akaba n’umwanditsi w’indirimbo, ndetse na mugenzi we Bradley Knight.

Iri tsinda kandi ryarimo Arikibishop Nicholas Duncan-Williams washinze Itorero Action Chapel International, rifite amashami mu bice binyuranye ku Isi.

Iri tsinda rigari, ryarimo kandi abandi, nk’umuhanga mu by’ubucuruzi Rosa Whitaker Duncan-Williams; wanabaye Umujyanama wa Leta Zunze Ubumwe za America mu bijyanye n’ubucuruzi, ku byerecyeye Umugabane wa Afurika, umukozi w’Imana Joel Duncan-Williams; ndetse n’umucuruzi na Chekinah Olivier.

Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda, ivuga ko muri uku kubakira ku meza “Baganiriye ku ndangagaciro zihuriweho zijyanye n’imyemerere, amahoro ndetse n’imiyoborere, ndetse na bimwe mu bibazo byugarije akarere no ku Isi.”

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye aba bayobozi, bari kumwe na bamwe mu bayobozi mu nzego nkuru z’u Rwanda, barimo Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana, na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

FERWAFA yanenzwe bikomeye kubera abasifuzi batagira ibikoresho bigezweho 

Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryanenzwe bikomeye n’umutoza wa Gorilla FC,…

RwandAir yasubitse ingendo zijya i Doha kubera intambara yo muri Iran

Sosiyete y’u Rwanda ikora ubwikorezi bwo mu Kirere RwandAir yatangaje ko yasubitse…

Tour du Rwanda2026: Umunya-Brazil ukiri muto yegukanye agace ka karindwi

Umunya-Brazil Henrique Ribeiro Bravo w’imyaka 20 ukinira ikipe ya Soudal Quick-Step Devo…

Israel yongeye kugaba ibitero muri Iran

Ingabo za Israel (IDF) zongeye kugaba igitero gikomeye muri Iran nyuma y’amezi…

AFC/M23 yongeye kugaragaza ubugome ndenga kamere bwa FARDC

Umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wagaragaje…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakiriye intumwa za EU baganira ku mutekano wo muri RDC mutekano wo mu karere ndetse n’ubufatanye.

2 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Bruce Melodie yamurikiye Ambasaderi Nyamvumba imishinga afite

1 Min Read
Inkuru Nyamukuru

AFC/M23 yahishuye uko yavuganaga na Tshisekedi ikimara gufata Bunagana

2 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Gatsibo: Bahangayikishijwe n’ icyuzi gikomeje guhitana ubuzima bw’abatari bake

4 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?