BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jan 15, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Inkuru Nyamukuru > Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

admin
Last updated: November 7, 2025 5:22 am
admin
Share
SHARE

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 06 Ugushyingo 2025 perezida Kagame na Madam Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abayobozi mu nzego nkuru muri Leta Zunze Ubumwe za America, barimo Paula White-Cain, usanzwe ari Umujyanama Mukuru muri White House Unashinzwe imyemerere n’amadini.

Uyu Mujyanama Mukuru mu Biro by’Umukuru w’Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe imyemerere, Paula White-Cain, yari kumwe kandi na Jennifer S. Korn usanzwe ari Umujyanama wa Perezida wa kiriya Gihugu akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Ibiro bishinzwe imyemerere muri White House

Aba bayobozi muri White House, kandi bari kumwe n’Umuhanzi Jonathan Cain, umuhanga mu gucuranga Piano, akaba n’umwanditsi w’indirimbo, ndetse na mugenzi we Bradley Knight.

Iri tsinda kandi ryarimo Arikibishop Nicholas Duncan-Williams washinze Itorero Action Chapel International, rifite amashami mu bice binyuranye ku Isi.

Iri tsinda rigari, ryarimo kandi abandi, nk’umuhanga mu by’ubucuruzi Rosa Whitaker Duncan-Williams; wanabaye Umujyanama wa Leta Zunze Ubumwe za America mu bijyanye n’ubucuruzi, ku byerecyeye Umugabane wa Afurika, umukozi w’Imana Joel Duncan-Williams; ndetse n’umucuruzi na Chekinah Olivier.

Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda, ivuga ko muri uku kubakira ku meza “Baganiriye ku ndangagaciro zihuriweho zijyanye n’imyemerere, amahoro ndetse n’imiyoborere, ndetse na bimwe mu bibazo byugarije akarere no ku Isi.”

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye aba bayobozi, bari kumwe na bamwe mu bayobozi mu nzego nkuru z’u Rwanda, barimo Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana, na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Umwaka wa 2025 waciye agahigo mu bushyuhe bukabije

Abashakashatsi ku mihindagurikire y’ibihe bemeje ko umwaka wa 2025 waciye agahigo ko…

Perezida Kagame yakiriye impapuro za Ambasaderi mushya wa Qatar n’uw’u Buyapani

Perezida Kagame yakiriye impapuro zemerera ba ambasaderi babiri bashya guhagararira ibihugu byabo…

U Rwanda rwoherereje Jamaica abasirikare bo kuyifasha gusana ibyangijwe n’ibiza 

Rwanda rwohereje muri Jamaica itsinda ry’abasirikare bazafasha iki gihugu gusana ibikorwaremezo byangijwe…

Uganda: Imyiteguro y’amatora irarimbanyije, umutekano wakajijwe mu mijyi yose

Iminsi irabarirwa ku ntoki muri Uganda mbere y’amatora rusange yo ku itariki…

Perezida Tshisekedi yasuye Gnassingbé

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, yagiriye uruzinduko…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Inkuru Nyamukuru

Umuvugizi wa FARDC yahagaritswe nyuma y’amagambo yibasira Abatutsi

4 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Walikale: FDLR yatwitse igiturage, inica abantu

2 Min Read
Inkuru Nyamukuru

“Ibi birahagije ku binyoma byanyu”. Umuvugizi w’u Rwanda yasubije uwa Congo nyuma yo kongera kuzamura ibinyoma

3 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Dukeneye amahoro n’umutekano mbere ya byose-Yolande Makolo

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?