BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Mar 14, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Nyanza: Yibutse ko muri Jenoside hari uwamuhishe aramugororera

Nyanza: Yibutse ko muri Jenoside hari uwamuhishe aramugororera

admin
Last updated: January 6, 2023 12:36 pm
admin
Share
SHARE

Umuturage wo mu murenge wa Busasamana, mu karere ka Nyanza yagiye gushimira  umuturage wo mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza wamuhishanye n’umuvandimwe we bakarokoka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuryango wa Musare wageneye impano mucyecuru Nyirawumungeri

Kananura Musare Vincent de Paul mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi 1994 yari afite imyaka 14 y’amavuko, mu buhamya bwe avuga ko kurokoka kwe bitari byoroshye akemeza ko byagizwemo uruhare n’umuryango wa Magadeline Nyirawumungeri.

Ati “Hari umukobwa wabo waririmbanaga na mushiki wanjye mukuru, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 iba hagati bakora inama y’umuryango baramwohereza kudushaka ku musozi, ku bw’amahirwe aratubona aratuzana atugeza mu rugo rwabo, turahaba baratubanira baraturinda, baraturagira, baratugaburira baranadutunga tubana n’abana babo neza.”

Kananura ubu afite imyaka 43 y’amavuko arubatse afite abana batatu, nyuma y’imyaka 28 jenoside yakorewe Abatutsi ibaye yasubiye inyuma ajya gushimira uyu muryango awugabira inka, we akabibona ko ari uburyo bwo kubaka igihugu.

Yagize ati “Turi mu gihe cyo kubaka igihugu kandi gushima na byo numva ari umusanzu wanjye wo kubaka igihugu kuko hari abantu bumva ko “Abahutu” bose babaye babi kandi mu by’ukuri hari abagize uruhare no mu kurokoka kwacu kuko abantu bose habaho ababi n’abeza baturwanyeho niyo mpamvu natwe twagombaga kubashimira.”

Musare yagabiye inka uwamuhishanye n’umuvandimwe we igihe yahigagwaga ngo yishwe

Mukecuru Magadeline Nyirawumungeri w’imyaka 77 y’amavuko umutware we yitabye Imana, atuye mu mudugudu wa Remera mu kagari ka Mpanga ni mu murenge wa Mukingo ho mu karere ka Nyanza, asaba buri wese kubanira neza na mugenzi we

Ati “Abakiri bato babanire neza na buri wese ntibishimire ko atabaho.”

Sheikh Ismaël Ntawukuriryayo Vice president w’inama njyanama y’akarere ka Nyanza icyarimwe akanaba umuyobozi w’abayoboke b’idini ya Islam mu ntara y’Amajyepfo avuga ko ibi bikwiye kubera urugero abandi.

Yagize ati “Turasaba n’abandi banyarwanda muri rusange haba abo mu karere ka Nyanza n’ahandi bagire umutima wo gukora ineza n’abakorewe ineza bagire umutima wo gushima iyo neza.”

Abo mu muryango wa Kananura barokocyeye Kwa Magadeline ni babiri, Musare we akavuga ko hari abandi bantu atazi niba bakiriho agifitiye ideni bagize uruhare muguhisha mushiki we bari i Karongi azajya gushakisha baba batakiriho akaba yashimira umwuzukuru wabo.

Sheikh Ismaël yasabye ko Musare yabera abandi urugero

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
4 Comments
  • Bayiringire Jean Paul says:
    January 6, 2023 at 1:33 pm

    Ugirirwa ineza n’uwo yayigiriye aba agira Imana hari benshi bari baragabiranye barashyingiranye mugihe cya Genocide ntibabyibuka nkanswe kuririmbana uyu muryango n’uwo gushimirwa byagenzurwa neza ugashyirwa mubarinzi b’igihango nawe Musare urakoze kuzirikana n’abandi twareberaho.

    Reply
  • ayabosule says:
    January 6, 2023 at 4:55 pm

    uyu Imana rwose nawe imuhe umugisha, kuko hari ababafungisha ahubwo

    Reply
  • Fanuel Buregea says:
    January 6, 2023 at 5:46 pm

    Nukuri gushima nivyiza

    Reply
  • Iradukunda eram says:
    January 6, 2023 at 8:19 pm

    Nkuko byavuzwe mu nkuru, hari bamwe bitwaga abahutu icyo gihe batigeze barangwa nubugome ahubwo bakaba bararanzwe nibikorwa bya kimuntu. Rero kuko abaranzwe n’ubwicanyi aribo benshi kurusha abitandukanyije nabwo, dukwiye kumva ko ar’ubutwari kudakora ibyo bagenzi bawe bari gukora tugafata umwanya tugashimira abo tuzi bagize uruhare mukurokoka kw’abahigwaga.

    Reply

Leave a Reply to Fanuel Buregea Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Urukiko rwategetse ko Barafinda Sekikubo Fred akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko ubujurire bwa Barafinda Sekikubo Fred ku…

Imiryango 47 y’impunzi z’Abarundi itashye ku bushake

Imiryango 47 y’Impunzi z’Abarundi yari imaze igihe icumbikiwe mu nkambi ya Mahama,…

Stephen Constantine yongeye ahabwa inshingano zo gutoza Amavubi

Ishyirahamwe ry'Umpira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko Stephen Constantine ariwe mutoza…

Bank nkuru y’u Rwanda n’iya Kenya bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye

Banki Nkuru z’u Rwanda na Kenya ziyemeje ubufatanye mu by’imari Banki Nkuru…

Macron yavuze ku gitero cya drone cyahitanye Ubufaransakazi i Goma

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yagaragaje umubabaro nyuma y’urupfu rwa Karine Buisset,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Perezida Kagame yaganiriye na Macron

1 Min Read
Politike

Perezida Kagame yakiriye anaganira n’abo mu Kigo cy’Ubwiteganyirize cya Kazakhstan

2 Min Read
Politike

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

2 Min Read
Politike

AFC/M23 igiye kurekura abasirikare 230 ba RDC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?