Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Justin Nsengiyumva witabiriye ibikorwa by’Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yahagarariyemo Perezida Paul Kagame, yavuze ko nta Gihugu gishobora kwemeza ko cyageze ku iterambere rirambye kikirangwamo abagore bapfa babyara.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama ya 39 isanzwe y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe iri kubera i Addis Ababa, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Justin Nsengiyumva, yibanze ku kwihutisha igabanuka ry’impfu z’ababyeyi bapfa babyara muri Afurika, ashimangira ko ubuzima bw’umubyeyi ari ishingiro ry’iterambere rirambye.
Minisitiri w’Intebe uri i Addis Ababa mu Nama ya 39 isanzwe y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yitabiriye inama y’Abakuru b’Ibihugu yigaga ku kwihutisha igabanuka ry’impfu z’ababyeyi bapfa babyara muri Afurika, aho yagaragaje ko igihugu kidashobora gushimangira ko cyateye imbere mu gihe abagore baba bagipfa batanga ubuzima.
Yagize ati: “Nta gihugu gishobora kwemeza ko cyageze ku iterambere rirambye mu gihe abagore bagipfa batanga ubuzima. Kubaho k’umubyeyi nyuma yo kubyara ni kimwe mu bipimo bisobanutse byerekana imbaraga z’urwego rw’ubuzima, imikorere myiza ya serivisi za Leta n’agaciro igihugu giha abaturage bacyo.”
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yagaragaje ko ubuzima bw’ababyeyi batwite n’ababyeyi babyara bukomeje kuza ku isonga mu byitabwaho.
Yagize ati: “Mu Rwanda, ubuzima bw’ababyeyi batwite n’ababyeyi babyara buracyari ku isonga mu byitabwaho na politiki z’igihugu. Mu myaka myinshi, impfu z’ababyeyi batwite n’ababyeyi bapfa babyara zapimwaga cyane hifashishijwe ubushakashatsi bwakorwaga buri myaka itanu. Ubu bushakashatsi bwari ingenzi, ariko ntibwashoboraga kudufasha gufata ingamba zihuse. Ntibwatwerekaga mu gihe nyacyo aho impfu zabereye, icyaziteye ndetse n’ibigomba guhinduka.”
Uyu munsi, u Rwanda rushingira ku makuru asanzwe akusanywa ku rwego rw’igihugu no ku buryo bw’ikoranabuhanga butanga amakuru mu gihe nyacyo, bigafasha gutangaza urupfu rw’umubyeyi mu masaha 24, kumenya icyaruteye ndetse no gufata ingamba zo gukosora amakosa yabayeho mu buryo bwihuse ku rwego rw’ibigo nderabuzima, uturere ndetse no ku rwego rw’igihugu.
Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko ibyo byose byagizwemo uruhare n’ikoranabuhanga u Rwanda rukomeje gushyira imbere mu nzego zitandukanye.
Yagize ati: “Ibi bishyigikiwe n’urwego rw’ubuzima rukoresha ikoranabuhanga rukomeje gutera imbere guhera ku bajyanama b’ubuzima bo mu midugudu, kugera ku mavuriro mato (health posts), ibigo nderabuzima ndetse n’ibitaro byose bihujwe n’icyerekezo gisobanutse cyo gukomeza kwita ku murwayi mu buryo bukurikirana, hashingiwe ku ihame rya ‘umurwayi umwe, dosiye imwe.’”
Minisitiri w’Intebe yashimangiye ko ubuzima bw’ababyeyi ari ingenzi cyane mu iterambere ry’igihugu mu nzego zose.
Yagize ati: “Ubuzima bw’ababyeyi batwite n’ababyeyi babyara ni ingenzi mu iterambere ry’igihugu, mu butabera n’uburinganire, mu majyambere y’ubukungu no mu mibereho myiza y’abaturage. Ibi bisaba ubushake bwa politiki, serivisi zikomeye zitangirwa ku rwego rwa mbere, ubuvuzi bwihutirwa bufite ireme, ndetse no gukomeza kwiga no kunoza imikorere bishyigikiwe n’amakuru yizewe, ariko birushaho guterwa imbaraga n’ubuyobozi bwiza n’inshingano zo kubazwa ibyo ukora.”
Ubushakashatsi bwa karindwi ku bwiyongere n’ubuzima bw’abaturage (DHS 7) bwasohotse mu 2025 bwagaragaje ko ababyeyi bapfa babyara mu Rwanda bagabanyutse bava kuri 203 ku babyeyi 100.000 mu 2020, bagera kuri 149 mu 2025.
