BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Jul 9, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imyidagaduro > Nicki Minaj yasabye Jay-Z kumwishyura arenga miliyoni 100

Nicki Minaj yasabye Jay-Z kumwishyura arenga miliyoni 100

sam
Last updated: July 9, 2025 12:13 pm
sam
Share
SHARE

Umuraperikazi Nicki Minaj, arashinja Jay-Z guseta ibirenge mu kumwishyura umwenda uri hagati ya miliyoni 100 na 200 z’amadolari umaze imyaka irenga ine.

Minaj avuga ko iryo deni yarimugiyemo ubwo hagurishwaga urubuga witwa Tidal rucururizwaho indirimbo, yari afitemo imigabane rukagurishwa mu 2021, Jay-Z agasigara mu nama y’ubutegetsi bwarwo.

Uyu muraperi avuga ko iryo deni ashinja Jay-Z kugira uburangare mu kuwishyura arishingira ku mafaranga yagombaga guhabwa ku bijyanye n’inyungu z’urubuga rwa Tidal, ubwo rwagurishwaga mu 2021.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa X, Nick Minaj, yasabye Jay-z, kumuhamagara mu maguru mashya ikibazo kigakemurwa, bitaba ibyo akazitabaza ubundi buryo.

Yanditse ati: “Twabaze ko uwo mwenda uri hagati ya miliyoni 100 na 200 z’amadolari. Jay-Z umpamagare dushyire iherezo kuri iki kibazo n’uko iryo deni ryakwishyurwa, kuko uko utinda ni ko inyungu ziyongeraho (inyungu ku ideni), gusa uracyari imbogamizi zanjye nturarengera, duhamagare rero tubikemure nshuti (nigga).”

Nubwo bimeze bityo ariko, kugeza ubu Jay-Z ntaragira icyo atangaza ku birego bya Nicki Minaj.

Muri Werurwe 2021, ni bwo hatangajwe ko sosiyete ikora ibijyanye n’ikoranabuhanga mu by’imari yitwa Square Inc, yari imaze kugirana amasezerano yo kugura imigabane minini y’urubuga rwa Tidal.

Iyo sosiyete ya Square Inc, yishyuye miliyoni 297 z’amadolari mu mafaranga n’imigabane kugira ngo ibone uburenganzira bwo kuyobora Tidal. Icyo gihe Jay-Z yagumye mu nama y’ubuyobozi (Board).

Nick Minaj amushinja kuba ataramuhaye inyungu ye nk’uko byari bikwiye ku mafaranga yaguzwe urwo rubuga.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Urubanza rwa Constant Mutamba rwasubitswe rwimurirwa ku yindi tariki

Urubanza rwa Constant Mutamba wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera muri Repubulika iharanira Demokarasi…

Gasabo: Polisi yafatiye mu cyuho abantu batatu batekaga kanyanga

Polisi ifatanije n’izindi nzego z’umutekano zo mu Murenge wa Gikomero mu Karere…

Nicki Minaj yasabye Jay-Z kumwishyura arenga miliyoni 100

Umuraperikazi Nicki Minaj, arashinja Jay-Z guseta ibirenge mu kumwishyura umwenda uri hagati…

Umuhanzikazi Clarisse Karasira yibarutse ubuheta

Umuhanzi Clarisse Karasira n’umugabo we Ifashabayo Dejoie, bari mu byishimo byo kwibaruka…

Abanyeshuri basaga 255 batangiye gukora Ibizamini bya leta bisoza umwaka wa 2024/2025

Kuri uyu wa 9 Nyakanga2025 abanyeshuri basaga ibihumbi 255 barimo 149,134 biga…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imyidagaduro

Rufonsina aritegura kwibaruka ubuheta

1 Min Read
Imyidagaduro

Post Malone yatandukanye n’umukunzi we

1 Min Read
Imyidagaduro

Hamenyekanye icyahitanye umubyeyi wa Rihanna umaze ukwezi yitabye Imana

3 Min Read
Imyidagaduro

Yago yemeje ko yatandukanye n’ukobwa baherutse ku byarana

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?