BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Mar 14, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Musanze: Semivumbi wahutajwe n’imbogo yaje gupfa

Musanze: Semivumbi wahutajwe n’imbogo yaje gupfa

admin
Last updated: September 26, 2022 1:48 am
admin
Share
SHARE

Semivumbi Felicien wahutajwe n’imwe mu mbogo ebyiri zatorotse Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ikamukomeretsa bikomeye, yaje gupfa.

Imbogo zaje kuraswa zirapfa kuko kuzisubiza muri Pariki byari byananiranye

Uyu mugabo yitabye Imana aho yarimo avurirwa mu Bitaro bya CHUK mu rukerera rwo kuri iki cyumweru tariki 25, Nzeri 2022.

Mu gitondo cyo ku wa 24 Nzeri 2022, nibwo imbogo ebyiri zatorotse Pariki y’Ibirunga zinjira ahatuye abaturage zihutaza umusaza witwa Semivumbi Felicien w’imyaka 70.

Bikiba yahise ajyanwa mu Bitaro bya Ruhengeri, nyuma yoherezwa CHUK kugira ngo yitabweho n’abaganga ariko nyuma aza gupfa.

Amakuru y’urupfu rw’uwo musaza yamenyekanye binyuze kuri Dusabimana Jean Claude, umwishywa wa nyakwigendera wari umurwaje nyuma yo kumenyeshwa n’abaganga bamwitagaho ku atakiriho.

Imbogo ebyiri zinjiye mu Midugudu ya Terimbere na Kabagabo mu Kagari ka Mugari, mu Murenge wa Musanze, aho zakomerekeje umusaza n’inka y’umuturage.

Nyuma zaje kuraswa zirapfa kuko kuzisubiza muri pariki byari byananiranye.

Imbogo zo muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga zijya zitoroka zikinjira mu baturage, rimwe na rimwe zikabakomeretsa cyangwa zikangiza ibyabo birimo ibihingwa n’amatungo, kuko Pariki itazitiye neza yose.

Leta iracyashakisha igisubizo cyo gutandukanya izo nyamaswa n’abaturage.

Muri Gicurasi uyu mwaka imbogo yatorotse Pariki ikomeretsa bikomeye Habimana wo mu Mudugudu wa Kabara mu Kagari ka Ninda, mu Murenge wa Nyange ho mu Karere ka Musanze kuri ubu arakitabwaho n’abaganga.

Imbogo zavuye muri Pariki ari ebyiri

Yanditswe na Jean Claude BAZATSINDA 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
5 Comments
  • kabano says:
    September 26, 2022 at 9:54 am

    Inyamaswa nyinshi,harimo Inzoka,Imvubu,Imbogo,etc…zica abantu benshi buli mwaka.Gusa nkuko Yesaya 11:6-8 habyerekana,mu isi izaba nshya ivugwa henshi muli bible,abantu bazabana amahoro n’inyamaswa zose.Ndetse indwara n’urupfu biveho nkuko Ibyahishuwe 21:4 havuga.Ariko iyo si izaba paradizo izaturwa gusa n’abantu birinda gukora ibyo itubuza.Ndetse n’abapfuye barabyirindaga Imana izabazura ku munsi wa nyuma,ibahe ubuzima bw’iteka nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6:40.

    Reply
  • Pingback: Habimana imbogo yamukuye amenyo 8, iramumugaza, umuryango we uratabaza – Umuseke
  • Pingback: Habimana imbogo yamukuye amenyo 8, iramumugaza, umuryango we uratabaza – Umuseke
  • NTIRENGANYA says:
    October 5, 2022 at 2:54 pm

    BIRABABEJE

    Reply
  • NTIRENGANYA says:
    October 5, 2022 at 2:54 pm

    BIRABABEJE

    Reply

Leave a Reply to NTIRENGANYA Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Urukiko rwategetse ko Barafinda Sekikubo Fred akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko ubujurire bwa Barafinda Sekikubo Fred ku…

Imiryango 47 y’impunzi z’Abarundi itashye ku bushake

Imiryango 47 y’Impunzi z’Abarundi yari imaze igihe icumbikiwe mu nkambi ya Mahama,…

Stephen Constantine yongeye ahabwa inshingano zo gutoza Amavubi

Ishyirahamwe ry'Umpira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko Stephen Constantine ariwe mutoza…

Bank nkuru y’u Rwanda n’iya Kenya bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye

Banki Nkuru z’u Rwanda na Kenya ziyemeje ubufatanye mu by’imari Banki Nkuru…

Macron yavuze ku gitero cya drone cyahitanye Ubufaransakazi i Goma

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yagaragaje umubabaro nyuma y’urupfu rwa Karine Buisset,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Perezida Kagame yaganiriye na Macron

1 Min Read
Politike

Perezida Kagame yakiriye anaganira n’abo mu Kigo cy’Ubwiteganyirize cya Kazakhstan

2 Min Read
Politike

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

2 Min Read
Politike

AFC/M23 igiye kurekura abasirikare 230 ba RDC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?