BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Mar 11, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Muhanga: Umusore w’imyaka 23 yaguye muri Piscine

Muhanga: Umusore w’imyaka 23 yaguye muri Piscine

admin
Last updated: October 24, 2022 3:44 pm
admin
Share
SHARE

Inzego z’umutekano zatoraguye  umurambo w’umusore muri ‘Piscine ‘ i Kabgayi.

Bagenzi basize Nkundineza Pierre arimo kogana n’abandi bantu

Nkundineza Pierre  wakomokaga mu Mudugudu wa Nyabizenga Akagari ka Kirengeli mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, ariko akaba yari atuye mu Murenge wa Nyamabuye kuri ubu, yamanukanye na bagenzi bagiye kwishimisha no kwidagadura harimo no koga ararohama arapfa.

Masengesho Maranathan wabanaga na Nkundineza Pierre avuga ko yavuye mu rugo amusezeye ko agiye mu isabukuru y’umusore mugenzi we i Kabgayi, aramutegereza kugeza nijoro ntiyagaruka.

Ati: “Yansize mu rugo ndwaye ambwira ko agiye muri anniversaire  ya Carmel arambwira ati ‘urabona mberewe?’ Musubiza ko aberewe ahita agenda, ansezeranya ko ari ahanimugoroba.”

Masengesho avuga ko abonye adatashye atangira kwibaza byinshi ariko atekereza ko afite aho yaraye n’abo bari kumwe.

Ati “Nageze i Kabgayi nje kwivuza bambwira ko uwo twabanaga yapfuye.”

Mukarugambwa Elisabeth Umubyeyi wa Nkundineza yabwiye UMUSEKE ko byamugoye kwakira urupfu rw’umwana we.

Ati: “Ntabwo urupfu rwe rwumvikana ni gute umuntu woganaga  n’abandi  yageza ubwo yitabimana abo bari kumwe mu mazi ntibabimenye?”

Gusa uyu mubyeyi avuga ko ategereje ibiva mu iperereza,  kubera ko asanzwe azi ko umwana we nta kibazo yagiraga.

Umuyobozi wungurije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga  Mugabo Gilbert avuga ko ari ubwa mbere iyi mpanuka yo muri Piscine hano iMuhanga ibaye.

Yagize ati: “Iperereza ryatangiye dutegereje ikivamo.”

Bamwe mu babonye igihe Nkundineza yagiriye muri Piscine bavuga ko yatangiye koga asanzemo abandi bantu, bakibaza impamvu batigeze babona Nkundineza arohama kugeza ubwo bahamusize bagataha.

Umwe yagize ati: “Abarimo bose bogeraga hejuru y’umurambo we, gusa bishoboke ko batigeze bawubona.”

Ubwo twakoraga iyi Nkuru twamenye ko abantu 3 barimo abakora muri Bar iri hafi ya Piscine, umukozi ushinzwe imirimo yayo ndetse n’uwamutwaye Telefoni bajyanywe n’ubugenzacyaha kugira ngo babisobanure, nubwo nta rwego rwigeze rubivuga.

Umurambo wa Nkundineza Pierre uri mu buruhukiro i Kabgayi kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Nyakwigendera Nkundineza Pierre warohamye muri Piscine

MUHIZI ELISÉE
UMJSEKE.RW/Muhanga

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
7 Comments
  • MUVUNYI says:
    October 24, 2022 at 9:37 pm

    Ariko, ntabwo mu tubwiye niba yarasanzwe azi kwoga. Kuko niba yari asanzwe abizi, biragoye ko yapfa kurohama gifirifiri atavuze. Ikindi, byari saa ngapi? Kuko niba hari ku manywa, amazi ya piscine aba abengerana, ushobora kubona umuntu urimo hasi. Uwatwaye téléphone se we bite? Hanyuma abantu bari kumwe, basangiye, isabukuru, barangiza bakidagadurira hamwe, nyuma bakikubura bagataha batabanje
    gushaka mugenzi wabo ngo bamenye ibye kandi yagiye muri piscine ku manywa bose bareba.
    Mbese, harimo tena, bakurikire rwose.

    Reply
  • MUVUNYI says:
    October 24, 2022 at 9:37 pm

    Ariko, ntabwo mu tubwiye niba yarasanzwe azi kwoga. Kuko niba yari asanzwe abizi, biragoye ko yapfa kurohama gifirifiri atavuze. Ikindi, byari saa ngapi? Kuko niba hari ku manywa, amazi ya piscine aba abengerana, ushobora kubona umuntu urimo hasi. Uwatwaye téléphone se we bite? Hanyuma abantu bari kumwe, basangiye, isabukuru, barangiza bakidagadurira hamwe, nyuma bakikubura bagataha batabanje
    gushaka mugenzi wabo ngo bamenye ibye kandi yagiye muri piscine ku manywa bose bareba.
    Mbese, harimo tena, bakurikire rwose.

    Reply
  • Nsabimana says:
    October 25, 2022 at 1:32 pm

    Abo mugendana siko baba bagukunze umuryango wihangane

    Reply
  • Anonymous says:
    October 27, 2022 at 3:31 pm

    Bikurikiranwe hari ikibyihishe inyuma Nta kabuza! Umuntu apfira ate muri piscine Ari kumwe n’abandi? Ngo barataha ntibamenya ko atatashye !!!! Bareke kubeshya!

    Reply
  • Bertin says:
    October 27, 2022 at 3:32 pm

    Bikurikiranwe hari ikibyihishe inyuma Nta kabuza! Umuntu apfira ate muri piscine Ari kumwe n’abandi? Ngo barataha ntibamenya ko atatashye !!!! Bareke kubeshya!

    Reply
  • Nsengiyumva theo says:
    October 28, 2022 at 9:52 am

    Ahaaa!! bareke kubeshya ahubwo bakurikirane abo abari bajyanye muri univercel kuki mwamenye ko yaje mukirori ariko ntibamenye ko atatashye areke kubeshya?.

    Reply
  • Nsengiyumva theo says:
    October 28, 2022 at 9:52 am

    Ahaaa!! bareke kubeshya ahubwo bakurikirane abo abari bajyanye muri univercel kuki mwamenye ko yaje mukirori ariko ntibamenye ko atatashye areke kubeshya?.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Macron yavuze ku gitero cya drone cyahitanye Ubufaransakazi i Goma

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yagaragaje umubabaro nyuma y’urupfu rwa Karine Buisset,…

Gen Bunyoni wari warakatiwe igihano cya burundu yarekuwe

General Alain-Guillaume Bunyoni wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Burundi kuva muri Kamena 2020…

UNICEF yatangaje akababaro irimo kubera umukozi wayo wiciye i Goma

Ishami rya ONU ryita ku bana ryatangaje ko “ribabajwe kandi rishenguwe n’urupfu…

Perezida Kagame yaganiriye na Macron

Perezida Paul Kagame ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri yagiranye ibiganiro…

Herekanywe abasore bakekwaho ibyaha by’ubugome.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 10 Werurwe 2026, Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB)…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Perezida Kagame yakiriye anaganira n’abo mu Kigo cy’Ubwiteganyirize cya Kazakhstan

2 Min Read
Politike

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

2 Min Read
Politike

AFC/M23 igiye kurekura abasirikare 230 ba RDC

2 Min Read
Politike

Leta ya DRC yemeje ko igiye gutanga umukandida muri OIF 

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?