BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Monday, Mar 9, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Mu Rwanda abantu 30 barwaye ibibembe, 9 byabasigiye ubumuga

Mu Rwanda abantu 30 barwaye ibibembe, 9 byabasigiye ubumuga

admin
Last updated: November 27, 2022 5:11 pm
admin
Share
SHARE
Umukozi w’ishami rishinzwe kurwanya indwara y’igituntu n’ibibembe muri RBC, Nshimiyimana Kizito avuga ko abantu 30 mu Gihugu barwaye ibibembe, abagera ku 9 muri bo byabasigiye ubumuga bukabije.
 Nshimiyimana Kizito avuga ko abantu 30 aribo barwaye ibibembe abagera ku 9 ikaba yarabasigiye ubumuga.
Nshimiyimana Kizito umukozi wa RBC avuga ko indwara y’ibibembe ari indwara yandura ifata uruhu igaterwa n’agakoko gatoya bita ‘Bacille de Hansen’.

Uyu mukozi wa RBC akavuga ko iyo uyirwaye atayivuje hakiri kare imusigira ubumuga bukomeye burimo gucika zimwe mu ngingo z’umubiri ndetse ikamutera n’ubuhumyi.

Nshimiyimana avuga ko nubwo u Rwanda rwashyize imbaraga mu kugabanya umubare w’abayandura, ariko hakiri bamwe bayandura, kuko mu Rwanda kuri ubu hari abaturage 30 yibasiye muri  bo abagera ku 9 ikaba yarabasigiye ubumuga.

Yagize ati “Indwara y’ibibembe, ni indwara y’uruhu yandura, si amarozi, nkuko bamwe babivuga cyangwa se indwara karande zo mu Muryango.”

Yavuze ko ibimenyetso biyiranga  ari ibara rimwe cyangwa menshi  yeruruka, cyangwa ajya gutukura ku mubiri, kandi ataryaryata ubonye kimwe cyangwa byinshi muri ibi bimenyetso agomba guhita ajya kwisuzumisha hakiri kare kugira ngo bitamuviramo ibindi bibazo birimo no kuba ashobora kumugara.

Nshimiyimana avuga ko iyo  umurwayi w’indwara y’ibibembe avuwe hakiri kare akira.

Uyu mukozi wa RBC avuga ko abarwayi benshi b’indwara y’ibibembe baboneka mu Karere ka Bugesera,  Gisagara,  Nyaruguru na Rusizi.

Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima(OMS) ibihugu bifite ubushake bwo kurandura iyi ndwara y’ibibembe biba bifite umuntu 1 ufite iyi ndwara y’ibibembe mu bantu ibihumbi 10 ku mwaka nibura.

Nshimiyimana akavuga ko u Rwanda kuri ubu rufite abantu bari munsi ya 1 y’abayirwaye, mu gihe abafite ubumuga batewe n’indwara y’ibibembe bari ku ijanisha riri munsi  ya 10%.

Yasabye inzego zifite Ubuzima mu nshingano,  gukomeza gushishikariza abaturage kwisuzumisha buri gihe kugira ngo bamenye uko bahagaze ,badategereje ko  iyi ndwara ibanza kubazahaza.

Uyu mukozi avuga ko muri urugendo rwo kuvura abarwayi b’indwara y’ibibembe babifashijwemo n’abajyanama b’Ubuzima.

Bamwe mu bakozi bafite Ubuzima mu nshingano bavuga ko akazi bakora bagafashwamo n’abajyanama b’Ubuzima

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Iran yabonye Umuyobozi w’Ikirenga mushya nyuma y’icyumweru America na Israel bishe uwari umazeho igihe

Iran yatangaje Umuyobozi w’Ikirenga wayo mushya, ari we Mojtaba Khamenei, akaba umuhungu…

Meteo Rwanda yateguje imvura ishobora guteza ibiza muri Werurwe

Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyatangaje ko muri Werurwe 2026 hateganyijwe imvura…

Impunzi z’Abarundi zigera ku 100,000 ziri kwirukanwa mu gihugu cya Tanzania

Imbunzi z'Abarundi zari zimaze igihe mu gihugu cya Tanzania zigiye gusubizwa mu…

Trump yateguje ibitero bikaze kuri Iran

Perezida wa Amerika Donald Trump yatangaje ko Iran ishobora kugabwaho ibitero bikomeye…

Mu saha 100 intambara yo muri Iran yatwaye miliyali $3.7

Ni ukuvuga ko buri munsi nibura hakoreshwa miliyoni $891. Ni intambara iri…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Perezida Kagame yakiriye anaganira n’abo mu Kigo cy’Ubwiteganyirize cya Kazakhstan

2 Min Read
Politike

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

2 Min Read
Politike

AFC/M23 igiye kurekura abasirikare 230 ba RDC

2 Min Read
Politike

Leta ya DRC yemeje ko igiye gutanga umukandida muri OIF 

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?