BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Jul 23, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Inkuru zindi > Mu magambo y’Ikinyarwanda Minisitiri wo muri Togo yahaye ubutumwa Abanyarwanda

Mu magambo y’Ikinyarwanda Minisitiri wo muri Togo yahaye ubutumwa Abanyarwanda

admin
Last updated: January 27, 2023 12:39 pm
admin
Share
SHARE

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Togo, Robert Dussey, yanditse ubutumwa mu Kinyarwanda cyiza  agaragaza uburyo yakiriwe anashima imiyoborere ya Perezida, Paul Kagame ndetse agenera ubutumwa Abanyarwanda.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Togo, Robert Dussey

Kuri uyu wa Kane tariki 26 Mutarama 2023, nibwo ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Perezida yakiriye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Togo, Robert Dussey, wamugejejeho ubutumwa bwa Perezida Faure Gnassingbé.

Nyuma yo kwakirwa na Perezida wa Repubuka, Paul Kagame, yagiye kuri Twitter, agaragaza imbamutima ze.

Minisitiri Robert Dussey yagize ati “Banyarwanda, mukomeze mukunde igihugu cyanyu ndetse n’Abayobozi banyu.

Ndashimira Perezida Paul Kagame ku buyobozi bwe bwiza bw’intangarugero kandi ndashimira umuvandimwe Minisitiri Dr Vincent Biruta kunyakira neza.”

Nyuma y’umwaka umwe, ubu ngarutse mu Rwanda. Ndashimira abanyarwanda kubera kugaragaza kwitanga, cyane cyane uburyo baharanira ko umujyi wa Kigali usa neza. Muri intangarugero muri Afurika, ndabanezerewe. #Rwanda @UrugwiroVillage @RwandaMFA @LMushikiwabo pic.twitter.com/5BVWITToMM

— Robert Dussey (@rdussey) January 26, 2023

Yifashishije amafoto agaragaza gare iri mu Mujyi wa Kigali ndetse n’ibiti bitoshye yagaragaje ko Kigali ari umwe mu Mijyi myiza muri Afurika.

Yagize ati “Nyuma y’umwaka umwe, ubu ngarutse mu Rwanda. Ndashimira Abanyarwanda kubera kugaragaza kwitanga, cyane cyane uburyo baharanira ko umujyi wa Kigali usa neza. Muri intangarugero muri Afurika, ndabanezerewe.”

U Rwanda na Togo bibanye neza ndetse mu mwaka wa 2018, ibihugu byombi byagiranye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’ingendo zo mu Kirere .

Ky ruhande rw’uRwanda yashyizweho umukono n’uwahoze ari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwaremezo,Uwihanganye Jean de Dieu.

Ni mu gihe Togo yasinywe na Minisitiri w’ibikorwaremezo n’ubwikorezi Gnofam Ninsao.

Ku wa Kane Perezida Paul Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Togo, Robert Dussey
Robert Dussey yari azaniye Perezida Kagame ubutumwa bwa mugenzi we
Robert Dussey yanabonanye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Kwegura kwa Visi Perezida w’u Buhinde byateje impaka n’urujijo

Ubwegure butunguranye bwa Visi-Perezida w’u Buhinde wari unayoboye Inteko Ishinga Amategeko umutwe…

Nyarugenge: Umugore yaguwe gitumo na Polisi afite ibiro bibiri by’urumogi

Kuri uyu wa  22 Nyakanga 2025, Polisi ifatanije n’abaturage yafashe umugore witwa…

Umugore yakanze imyanya y’ibanga y’umugabo we kugeza ivuyemo amaraso

Umugore w’imyaka 57 wo mu Murenge wa Kibilizi mu Karere ka Nyanza,…

U Rwanda rugiye gushyira amarerero mu bigo bya Polisi

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yatangaje ko hagiye gushyirwaho…

Burikantu akurikiranyweho icyaha cyo gufungirana inkumi ebyiri

Mwitende Abdoulkarim wamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Burikantu yatawe muri yombi,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Uhagarariye Uganda i Kinshasa yahamagajwe gusobanura iby’ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana

1 Min Read
Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Politike

Intumwa za AFC/M23 na Leta ya RDC basubiye KU meza y’ibiganiro i Doha muri Qatar 

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?