BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Feb 25, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Inkuru zindi > Mu magambo y’Ikinyarwanda Minisitiri wo muri Togo yahaye ubutumwa Abanyarwanda

Mu magambo y’Ikinyarwanda Minisitiri wo muri Togo yahaye ubutumwa Abanyarwanda

admin
Last updated: January 27, 2023 12:39 pm
admin
Share
SHARE

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Togo, Robert Dussey, yanditse ubutumwa mu Kinyarwanda cyiza  agaragaza uburyo yakiriwe anashima imiyoborere ya Perezida, Paul Kagame ndetse agenera ubutumwa Abanyarwanda.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Togo, Robert Dussey

Kuri uyu wa Kane tariki 26 Mutarama 2023, nibwo ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Perezida yakiriye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Togo, Robert Dussey, wamugejejeho ubutumwa bwa Perezida Faure Gnassingbé.

Nyuma yo kwakirwa na Perezida wa Repubuka, Paul Kagame, yagiye kuri Twitter, agaragaza imbamutima ze.

Minisitiri Robert Dussey yagize ati “Banyarwanda, mukomeze mukunde igihugu cyanyu ndetse n’Abayobozi banyu.

Ndashimira Perezida Paul Kagame ku buyobozi bwe bwiza bw’intangarugero kandi ndashimira umuvandimwe Minisitiri Dr Vincent Biruta kunyakira neza.”

Nyuma y’umwaka umwe, ubu ngarutse mu Rwanda. Ndashimira abanyarwanda kubera kugaragaza kwitanga, cyane cyane uburyo baharanira ko umujyi wa Kigali usa neza. Muri intangarugero muri Afurika, ndabanezerewe. #Rwanda @UrugwiroVillage @RwandaMFA @LMushikiwabo pic.twitter.com/5BVWITToMM

— Robert Dussey (@rdussey) January 26, 2023

Yifashishije amafoto agaragaza gare iri mu Mujyi wa Kigali ndetse n’ibiti bitoshye yagaragaje ko Kigali ari umwe mu Mijyi myiza muri Afurika.

Yagize ati “Nyuma y’umwaka umwe, ubu ngarutse mu Rwanda. Ndashimira Abanyarwanda kubera kugaragaza kwitanga, cyane cyane uburyo baharanira ko umujyi wa Kigali usa neza. Muri intangarugero muri Afurika, ndabanezerewe.”

U Rwanda na Togo bibanye neza ndetse mu mwaka wa 2018, ibihugu byombi byagiranye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’ingendo zo mu Kirere .

Ky ruhande rw’uRwanda yashyizweho umukono n’uwahoze ari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwaremezo,Uwihanganye Jean de Dieu.

Ni mu gihe Togo yasinywe na Minisitiri w’ibikorwaremezo n’ubwikorezi Gnofam Ninsao.

Ku wa Kane Perezida Paul Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Togo, Robert Dussey
Robert Dussey yari azaniye Perezida Kagame ubutumwa bwa mugenzi we
Robert Dussey yanabonanye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

MONUSCO na ICGLR byagiye gusuzuma uko umutekano uhagaze muri Uvira

Itsinda rihuriweho rihagarariye ubutumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya…

Itamar Einhorn ni we wegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2026

Agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2026 kegukanywe n’Umunya-Israel witwa Itamar…

Tour du Rwanda: Impanuka ikomeye yahitanye abantu babiri abandi batandatu barakomereka

Irushanwa mpuzamahanga ry’amagare rya Tour du Rwanda 2026 ryatangiye kuri iki Cyumweru,…

Indege 50 za Amerika zerekeje mu Burasirazuba bwo Hagati hakekwa intambara ikomeye

Indege 53 zirimo iz’intambara zagaragaye mu kirere kigana mu Burasirazuba bwo Hagati…

Zimbabwe: Abaturage batangiye gukingirwa umuti urinda SIDA

Igihugu cya Zimbabwe cyatangiye gukingira abaturage umuti wa Lenacapavir ubarinda kwandura agakoko…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

AFC/M23 igiye kurekura abasirikare 230 ba RDC

2 Min Read
Politike

Leta ya DRC yemeje ko igiye gutanga umukandida muri OIF 

2 Min Read
Politike

Uwera Jean Maurice yashimiye Perezida Kagame ku cyizere yamugiriye

2 Min Read
Politike

Uganda: Umudepite wa NUP ya Bobi Wine yatawe muri yombi

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?