BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Tuesday, Nov 4, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imyidagaduro > Miss Naomi yiyamye abavuga ko umugabo we yakennye

Miss Naomi yiyamye abavuga ko umugabo we yakennye

sam
Last updated: July 17, 2025 10:30 am
sam
Share
SHARE

Miss Nishimwe Naomie ubitse ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yihanangirije abamaze iminsi bavuga ko umugabo we yakennye, abibutsako ntawe yamurindishije.

Miss Naomi atangaje ibi nyuma y’umunsi umwe ushize ku mbuga nkoranyambaga hazengurutswa ifoto y’umugabo we Michael Tesfay agaragara ari mu modoka rusange ari nabyo abenshi bashingiyeho bavuga ko yakennye.

Mu kiganiro yakoreye ku rubuga rwa Instagram (Live), yabasubije ko ubuzima bw’umugabo we Michael Tesfay butabareba, bakwiye kumumurekera icyakora ko we bemerewe kumuvugaho ibyo bashaka ariko bagera ku mugabo we bagafunga iminwa.

Yagize ati: “Icyo yatega cyose, yajya hehe mujye mumureka kandi igihe muzajya mumubona, mujye mufunga umunwa. Icyo nzabafasha, ni ukubagurira akantu kitwa ‘Super Glue’, ariko kuri njye rwose mwemerewe kuvuga ibyo mushaka? Numvise muvuga ko akennye!

Akomeza agira ati: “Mwigeze mumubona aza hano ku mbuga nkoranyambaga asabiriza? Nigeze nza hano ku mbuga nkoranyambaga mvuga ko hari ibitagenda kuri we? Oya, rero mumundekere. Ubundi ko mubereka naramubahaye? Ni uwanjye. Iyo nza kumushyira hano ku mbuga nkoranyambaga, hari ubwo nza mvuga ngo mumutware? Oya. Iyi ni isura y’umuntu wishimye, utari guhangana n’ibibazo.”

Ibyo bibaye nyuma y’ikiganiro Naomie aherutse gukora avuga ko mu gihe gito amaze mu rugo amaze kuhigira kwihangana cyane ko atagiraga kwihangana na guke, ahishura ko umugabo afite agira kwihangana kurenze kandi amaze kubimwigisha.

Urugo rwa Mihael Tesfay na Miss Naomie rumaze amezi agera muri arindwi kuko barushinze tariki 29 Ukuboza 2024 nyuma y’umwaka bari bamaze bakundanye.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Barushimusi b’amahembe y’inzovu bacakiwe batarayagurisha ku mugabane wa Asia

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho gucuruza amahembe…

Trump yahamije ko iminsi ya Maduro iri kubarirwa ku ntoki

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko adatekereza…

Samia Suluhu agiye kurahirira kongera kuyobora Tanzania

Kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2025 Perezida watorewe kuyobora Tanzania Samia Suluhu…

AFC/M23 yasabye Tshisekedi gufungura ikibuga cy’indege i Goma niba ari umugabo

Umuhuzabikora w’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Corneille…

Tshisekedi yongeye gushinja u Rwanda gushaka kwiyomekaho Uburasirazuba bw’igihugu cye

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi, Félix Antoine Tshisekedi, yongeye gukora u Rwanda…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imyidagaduro

Diddy yafatiweho icyuma muri gereza hafi yo kwicwa

1 Min Read
Imyidagaduro

Umuramyi Josh yatomagije umugore we amwifuriza isabukuru nziza 

1 Min Read
Imyidagaduro

Polisi y’u Rwanda yemeje ifungwa ry’abahanzi Ariel Wayz na Babo

1 Min Read
Imyidagaduro

Inkuru y’akababaro: Urupfu rw’umuramyi Gogo rwashenguye abatari bake

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?