BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jul 31, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > MINUBUMWE ivuga ko inzibutso ziri hafi y’insengero, Kiliziya n’Imisigiti zitazimurwa

MINUBUMWE ivuga ko inzibutso ziri hafi y’insengero, Kiliziya n’Imisigiti zitazimurwa

admin
Last updated: November 21, 2022 5:31 pm
admin
Share
SHARE
Mu kiganiro Minisitiri w’Ubumwe n’inshingano mboneragihugu Dr Bizimana Jean Damascène yagiranye n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga,  yasabye ko inzibutso ziri hafi y’Insengero, Kiliziya n’Imisigiti zikomeza kubungabungwa, kuko ari  ikimenyetso kigaragaza ko habereye Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.
Dr Bizimana Jean Damascène yasabye ko inzibutso ziri hafi y’Insengero, Kiliziya n’Imisigiti zikomeza kubungabungwa.

Ubwo abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko, bakoreraga uruzinduko rw’iminsi 17  mu Karere ka Muhanga, umwaka ushize wa 2021, basabye ko buri Karere kagomba kubakwamo Urwibutso rumwe rw’abazize Jenoside  yakorewe abatutsi mu 1994.

Hon Muhakwa Valens icyo gihe yasabye inzego zitandukanye ko Urwibutso rumwe rushyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside ko rugomba kwaguka kugira ngo rubashe kwakira indi mibiri izaba yavanywe hirya no hino mu nzibutso ziri ku Nsengero, Kiliziya n’Imisigiti.

Minisitiri w’Ubumwe n’Inshingano Mboneragihugu ,Dr Bizimana Jean Damascène yavuze ko iki cyemezo bari bafashe cyavuyeho, ahubwo asaba ko Inzibutso ziri hafi y’insengero, Kiliziya n’Imisigiti zikwiriye kwitabwaho cyane kugira ngo abazavuka bazasange ziriho bamenye ko n’aho hantu Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yahabereye.

Ati “Ndasaba ko Inzibutso ziri hafi y’Insengero, Kiliziya n’Imisigiti zitabwaho kugira ngo abato bazamenye amateka.”

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline, avuga ko hari imibiri y’abazize Jenoside ikiboneka mu Mirenge itandukanye, akavuga ko Urwibutso rwa Jenoside rw’i Kabgayi rudafite ubushobozi bwo kongera kwakira indi mibiri ivanywe ahandi.

Ati “Kugeza ubu turacyabona imibiri kandi ntiturabona ubushobozi bwo kwagura urwibutso rwa Kabgayi kubera ko nta fasi ihari.”

Gusa bamwe mu bafite ababo biciwe muri za Kiliziya, Insengero n’Imisigiti  bavuze ko kwimura imibiri y’ababo batabyakira neza, kubera ko bisa no kuzimanganya ibimenyetso bya Jenoside.

Kugeza ubu mu Karere ka Muhanga habarizwa inzibutso 3 n’imva imwe iherereye hafi y’Urusengero rwa ADEPR Paruwasi ya Nyabisindu.

MINUBUMWE yasabye ko inzibutso ziri hafi y’Insengero, Kiliziya n’Imisigiti zikomeza kubungabungwa.
Bamwe mu nzego zitandukanye mu biganiro na Minisitiri w’Ubumwe n’inshingano mboneragihugu.

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Polisi yafunze abantu 9 bakekwaho guhungabanya ituze ry’abaturage

Kuri uyu wa Gatatu, mu Karere ka Huye mu mirenge ya Gishanvu…

Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro zashimiwe ubwitange bwabo

Perezida wa Repubulika ya Santarafurika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’icyo gihugu, Prof.…

Abajenerali 9 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, (RDF)…

AFC/ M23 yakomeje ibirindiro byayo muri Teritwari ya Walikare

Ihuriro AFC/ M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi riravugwaho kongereye…

Umuraperi Lecrae agiye gutaramira i Kigali

Umuraperi Lecrae uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Uhagarariye Uganda i Kinshasa yahamagajwe gusobanura iby’ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana

1 Min Read
Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Politike

Intumwa za AFC/M23 na Leta ya RDC basubiye KU meza y’ibiganiro i Doha muri Qatar 

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?