BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Monday, Dec 8, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > M23 yigaruriye Kishishe mu mirwano yasakiranyemo n’imitwe irimo FDLR

M23 yigaruriye Kishishe mu mirwano yasakiranyemo n’imitwe irimo FDLR

admin
Last updated: November 29, 2022 5:44 pm
admin
Share
SHARE

Imirwano itoroshye kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2022 yasakiranyije inyeshyamba za M23 n’abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro ya FDLR na Maï-Maï, Nyatura mu Mudugudu wa Kishishe muri Gurupema ya Bambo muri Teritwari ya Rutshuru.

Amakuru aturuka ahabereye imirwano avuga ko yatangiye i saa tatu z’igitondo, abaturage benshi bahungiye i Kibirizi n’i Kirema.

Nk’uko amakuru abivuga, inyeshyamba za M23 zigaruriye aka gace zari zarambuwe mu cyumweru gishize nyuma y’imirwano na FARDC n’imitwe irimo FDLR.

Umutwe wa FDLR wiyambajwe na Leta ya Kinshasa mu guhangana na M23 ariko bikomeje kuwuta ku w’amazi kuko bamburwa uduce uko bashoye ibitero kuri M23.

Kugeza ubu abarwanyi ba Mai-Mai APLCS, Nyatura, CMC boherejwe ku bwinshi hagati ya Kitshanga na Chumba, i Bishusha kugira ngo babuze M23 kwigarurira Umujyi wa Kitshanga.

Ni mu gihe mu duce twa Bwiza na Burungu abaturage bo mu bwoko bw’Abatutsi bari guhunga kubera kwibasirwa n’abasirikare ba Mai-Mai, FDLR n’indi mitwe yarunzwe i Kitshanga.

Indi mitwe ya Nyatura na Mai-Mai iri kugerageza kugaba ibitero kuri M23 i Katale na Biruma ku muhanda w’igihugu RN2 no hagati ya Nkwenda na Kisharu muri Gurupema ya Binza muri Teritwari ya Rutshuru.

Umutwe wa M23 uvuga ko utazihanganira ibitero ugabwaho n’ingabo za Leta n’imitwe yitwaje intwaro bafatanyije.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
4 Comments
  • Rebero Jeremy says:
    November 29, 2022 at 6:47 pm

    Kuki aho kuvuga ko barwanirira abaturage, M23 ikomeje gushyira imbere kuvuga ko irwanirira abatutsi? Byaba se gutegura kuziyitirira kuba yarabarokoye? Gusa iyo barwana, amasasu ntarobanura ubwoko bwicwa n’ayo masasu. Ikindi gitangaje nuko n’abatutsi bagenda bahunga M23! Abatutsi bajijutse kandi nabo biyamye M23 ikoresha ubwoko bwabo itabibagishijemo inama. Birasetsa rero iyo M23 ivuga ko irengera abaturage bayo kandi bo bavuga ko batayishyigikiye!

    Reply
  • Olivier says:
    November 29, 2022 at 7:00 pm

    Nshuti nta turwanirira abatutsi! Turwanirira akarengane gakorerwa abanyekongo , ubuyobozi bubi,irondamoko,kurwanya ruswa ….

    Reply
  • Wiliiam says:
    November 29, 2022 at 8:24 pm

    Sha,Barwanye intambara nyinshi ariko iyiyo manza bitazoroha.umwaka wose ntakigenda kd mobutu byatwaye amezi 7.mba ndoga rukara rwa bishingwe bahuye nisarabwayi.

    Reply
  • Kahunde Moise says:
    November 30, 2022 at 9:36 am

    Biraboneka bo bibwirako ko umututsi ariwe muntu gusa naho abandi si abantu!! Ni akumiro. Aho m23 igenda iraca hose iracinja abo mu gandi moko nta mututsi bakura! Bivuze rero ko baje kuryanisha abanyekongo! Hano twarashingiranye nabayandi moko none m23 iriko irica abantu bafisanye amasano gusa ikarobanura abatutsi babanyamasisi nabanyamulenge ariko kubahutu bemasisi nabanyabwisha ni ukumaraho uhereye uyo za Bunagana. Aheshi baragiye bahanagura!Nta butabazi new m23 ahubwo irataba!

    Reply

Leave a Reply to Olivier Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Putin na Netanyahu bashobora kuburanishwa na ICC badahari

Umushinjacyaha Mukuru wungirije w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, yatangaje ko bishoboka ko Minisitiri…

Perezida Kagame yitabiriye tombora y’Amatsinda y’Igikombe cy’Isi cya 2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yifatanyije n’abayobozi bakomeye muri ruhago…

Kivu y’Amajyepfo: Imirwano ihanganishije AFC/M23 n’ingabo za RDC yakomeye

Ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na AFC/M23 byazindukiye mu…

Nyabihu: RIB iri gukurikirana ushinzwe imirimo rusange

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyabihu, ari gukurikiranwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha,…

Urubanza ruregwamo abarimo Djihad rwasubitswe.

Urubanza ruregwamo abarimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad rwasubitswe nyuma y’uko umwe…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Uganda igiye gukomorera Facebook nyuma y’imyaka 5 ifunzwe 

2 Min Read
Mu mahanga

Gisagara: Abantu batatu bafunzwe bakekwaho kwica umugabo bamukase ijosi

1 Min Read
Politike

Dore abayobozi bashyizwe mu myanya mu nzego Nkuru z’u Rwanda 

1 Min Read
Politike

Tshisekedi yemeye guhurira na Perezida Kagame i Washington DC mu cyumweru gitaha

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?