BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Tuesday, Mar 3, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Leta ya DRC na AFC/M23 bateye intambe ikomeye izabafasha kubera ku mahoro arambye

Leta ya DRC na AFC/M23 bateye intambe ikomeye izabafasha kubera ku mahoro arambye

admin
Last updated: November 15, 2025 2:46 pm
admin
Share
SHARE

Abahagarariye ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ihuriro AFC/M23 riburwanya, bashyize umukono ku mahame shingiro abafasha kugera ku mahoro arambye.

Umunyamabanga Uhoraho wa AFC/M23, Benjamin Mbonimpa, yasobanuye ko inyandiko impande zombi zasinyiye muri Qatar kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2025 igizwe n’amahame umunani aganisha ku gukemura impamvu muzi z’amakimbirane yo muri RDC.

Mbonimpa yasobanuye ko buri hame rizagenda riganirwaho kugeza ubwo ingingo zirigize zizubahirizwa, kandi ko hashyizweho ingengabihe ya gahunda zerekeye ku biganiro bizakorwa kuri buri hame.

Yavuze ko mu gihe impande zombi zizaba zimaze gukemura ibibazo bigaragazwa mu mahame yose, ari bwo AFC/M23 na Leta ya RDC bizagirana amasezerano y’amahoro ya rusange.

Yagize ati “Nta kizahinduka ku rubuga cyangwa se ku bikorwa kugeza ubwo aya mahame azaganirwaho, hafatwe umwanzuro wa nyuma w’amasezerano y’amahoro ya rusange. Abaturage bacu bakwihangana, urugendo ruracyari rurerure.”

Aya mahame arimo iry’ubwumvikane mu gusubiza inzego za Leta na serivisi zayo mu burasirazuba bw’igihugu, bigakorwa mu byiciro kandi ku bufatanye bwa Leta ya RDC n’ihuriro AFC/M23.

Ihame rya kabiri rivuga ku bwumvikane bwa Leta ya RDC na AFC/M23 mu gufata ingamba z’umutekano z’agateganyo mu rwego rwo kubungabunga ituze ry’abaturage no kurinda abasivili.

Leta ya RDC na AFC/M23 byemeranyije gushyiraho Komisiyo y’igihugu yigenga ishinzwe kwimakaza ukuri, ubwiyunge, gukurikirana ibyaha no gutegura uburyo bwo gusana ibyangiritse.

Umuhango wo gusinya aya mahame witabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta ya Qatar ushinzwe ububanyi n’amahanga, Dr. Mohammed bin Abdulaziz bin Saleh Al-Khulaifi, n’umujyanama wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ubufatanye na Afurika, Massad Boulos.

Boulos na we yasobanuye ko hakiri byinshi byo gukora kugira ngo AFC/M23 na Leta ya RDC bigirane amasezerano y’amahoro, ati “Bizatwara igihe ariko si kirekire cyane.”

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Walikale: AFC/M23 yisubije Buhimba

Abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bisubije…

Abagaragaye bahondagura umukobwa mu muhanda batawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi abasore babiri bagaragaye mu…

Iburasirazuba: Mu mwaka inzoga zitujuje ubuziranenge zishe abantu 22

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu mwaka umwe mu Ntara y’Iburasirazuba inzoga…

Ngarambe Romeo yagizwe Umuyobozi Mukuru wa CMA

Ngarambe yatangiye izi nshingano mu gihe uru rwego rukomeje gushyira mu bikorwa…

FERWAFA yanenzwe bikomeye kubera abasifuzi batagira ibikoresho bigezweho 

Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryanenzwe bikomeye n’umutoza wa Gorilla FC,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

AFC/M23 igiye kurekura abasirikare 230 ba RDC

2 Min Read
Politike

Leta ya DRC yemeje ko igiye gutanga umukandida muri OIF 

2 Min Read
Politike

Uwera Jean Maurice yashimiye Perezida Kagame ku cyizere yamugiriye

2 Min Read
Politike

Uganda: Umudepite wa NUP ya Bobi Wine yatawe muri yombi

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?