Intumwa z’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zemeranyije ko mu kwezi gutaha zizongera guhurira mu nama y’urwego ruhuriweho rw’umutekano yiga ku gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi.
Uyu mwanzuro wafatiwe mu nama ya gatatu y’uru rwego ruzwi nka JSCM, yabereye i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 21 n’uwa 22 Ukwakira 2025, yagenzurirwagamo intambwe zimaze guterwa mu rwego rw’umutekano kuva amasezerano y’amahoro yasinywa muri Kamena.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yatangaje ko abitabiriye iyi nama basuzumye iyubahirizwa ry’umwanzuro w’ingamba zo kwitegura ibikorwa byo gusenya FDLR zirimo gusesengura ibibazo ishobora guteza no guhererekanya amakuru.
Byateganyijwe ko iki cyiciro kizajyana n’ubukangurambaga bwo gushishikariza abarwanyi ba FDLR kurambika intwaro kugira ngo bacyurwe mu Rwanda, kandi nikirangira, hazakurikiraho ibikorwa byo gusenya uyu mutwe hifashishijwe imbaraga z’igisirikare.
Tariki ya 19 n’iya 20 Ugushyingo 2025, abahagarariye u Rwanda na RDC bazahurira mu nama ya kane ya JSCM, basuzume intambwe zizaba zimaze guterwa, banashake ibisubizo by’imbogamizi zizaba zagaragaye.
Igisirikare cya RDC tariki ya 10 Ukwakira cyasabye abarwanyi ba FDLR bose kurambika intwaro, bakishyikiriza Leta cyangwa ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) kugira ngo bacyurwe mu Rwanda.
Ubwo inama ya gatatu ya JSCM yabaga, abarwanyi ba FDLR ntibari bagatangiye kwishyikiriza Leta ya RDC cyangwa MONUSCO. Ibi bica amarenga ko amasezerano y’amahoro yubahirijwe uko bikwiye, uyu mutwe ushobora kuzaraswaho.
Ariko kandi, kuba ingabo za RDC zasenya FDLR si ibyo kwizera mu gihe bitaraba kuko impande zombi zimaze igihe kinini mu guhangana n’abarwanyi b’ihuriro AFC/M23 rigenzura ibice byinshi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Ingabo za RDC zimaze iminsi zigaba ibitero bikomeye mu bice bigenzurwa na AFC/M23, zifashishije indege z’intambara z’izitagira abapilote zo mu bwoko bwa CH-4.
					