BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Tuesday, Nov 4, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Inkuru Nyamukuru > ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro

ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro

sam
Last updated: August 1, 2025 8:48 am
sam
Share
SHARE

U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byahuriye mu nama ya Komite ihuriweho ishinzwe gusuzuma iyubahirizwa ry’amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika tariki ya 27 Kamena 2025.

Iyi nama yabereye i Washington ku wa 31 Nyakanga 2025, yitabiriwe n’abahagarariye Amerika, Qatar, Togo ndetse n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), byashyigikiye ibiganiro byahuje u Rwanda na RDC.

Uretse gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro, iyi Komite izajya inakemurirwamo ibyo impande zombi zitumvikanaho ku bigomba kubahirizwa, yakire ibirego ku kutubahirizwa kwayo, inafate ingamba zikwiye mu gukemura ibibazo bihari.

Nk’uko byasobanuwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika, abitabiriye iyi nama batoye abayobozi b’iyi Komite, bashyiraho imirongo izindi nama zizagenderaho, baganira ku ntambwe imaze guterwa mu iyibahirizwa ry’amasezerano, banategura inama ya mbere y’urwego ruhuriweho rushinzwe guhuza ibikorwa by’umutekano.

Amasezerano y’amahoro ya Washington agizwe n’ingingo nyamukuru ebyiri: gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR ubangamiye umutekano w’u Rwanda n’akarere muri rusange no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho.

Gusenya FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi bizashingira kuri gahunda ihuriweho yo ku wa 31 Ukwakira 2024, yateguriwe mu biganiro bya Luanda byahuzaga intumwa z’u Rwanda n’iza RDC, biyobowe na Angola.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, tariki ya 30 Nyakanga yasobanuriye Inteko Ishinga Amategeko ko inama y’urwego ruhuriweho rushinzwe guhuza ibikorwa by’umutekano izabera i Washington tariki ya 4 Kanama.

Minisitiri Nduhungirehe kandi yasobanuye ko urwego ruhuriweho ari rwo ruzaba rushinzwe gusenya FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho, rukaba rwarahawe iminsi 90 yo gusohoza inshingano, ishobora kwiyongeraho 30.

Guverinoma y’u Rwanda isobanura ko mbere yo gukuraho ingamba z’ubwirinzi, FDLR izabanza gusenywa, ariko ko no gusenya uyu mutwe w’iterabwoba hifashishijwe imbaraga za gisirikare bizabanzirizwa no gushishikariza abarwanyi bawo gutaha ku bushake.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, muri Kamena 2025 yatangaje ko FDLR igizwe n’abarwanyi bari hagati ya 7.000 na 10.000, bihisha mu baturage iyo bamenye ko hari gahunda yo kuyigabaho ibitero.

Raporo z’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zigaragaza ko uretse kwihisha mu baturage, FDLR inakorana n’ingabo za RDC ndetse n’imitwe yitwaje intwaro yibumbiye mu ihuriro Wazalendo nka CMC-FDP ndetse na APCLS.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Barushimusi b’amahembe y’inzovu bacakiwe batarayagurisha ku mugabane wa Asia

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho gucuruza amahembe…

Trump yahamije ko iminsi ya Maduro iri kubarirwa ku ntoki

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko adatekereza…

Samia Suluhu agiye kurahirira kongera kuyobora Tanzania

Kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2025 Perezida watorewe kuyobora Tanzania Samia Suluhu…

AFC/M23 yasabye Tshisekedi gufungura ikibuga cy’indege i Goma niba ari umugabo

Umuhuzabikora w’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Corneille…

Tshisekedi yongeye gushinja u Rwanda gushaka kwiyomekaho Uburasirazuba bw’igihugu cye

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi, Félix Antoine Tshisekedi, yongeye gukora u Rwanda…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Inkuru Nyamukuru

Kongera gutsindira Manda ya munani kwa Paul Biya byateje imvururu zahitanye ubuzima bw’abatari bake

2 Min Read
Inkuru Nyamukuru

kurandura FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi

2 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Ubushinjacyaha bwa Loni bwasabye ko Kabuga yoherezwa mu Rwanda

2 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakiriye anaganira n’umuyobozi mukuru w’ itangazamakuru muri UAE

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?