
Arikiyepisikopi Gatolika wa Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Cardinal Fridolin Ambongo, yagaragaje ko atizeye niba Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika azahagarika intambara yo mu burasirazuba bw’igihugu cyabo.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru i Vatican ku wa 10 Nyakanga 2025, Cardinal Ambongo yibukije ko Trump yagerageje guhagarika intambara ya Ukraine n’u Burusiya kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka ubwo yasubiraga ku butegetsi, ariko ntacyo byatanze.
Ambongo yagaragaje ko ibisubizo bya Trump ku makimbirane ya RDC nta musaruro bishobora gutanga, kuko ngo icyo ashaka mu gihugu cyabo ari amabuye y’agaciro, aho kugarura amahoro.
Yagize ati “Yagerageje iki gisubizo muri Ukraine ariko ntacyo cyatanze. Ariko iwacu, bose bari kwiruka, batewe ubwoba na Trump.”
Nyuma y’aho u Rwanda na RDC bigiranye amasezerano y’amahoro, bibifashijwemo na Amerika, Trump yavuze ko kera kabaye intambara imaze imyaka 30 mu burasirazuba bwa RDC igiye guhagarara.
Ibi yabishimangiye tariki ya 9 Nyakanga, agira ati “Ntekereza ko mu byumweru biri imbere abayobozi b’ibihugu byombi bazaza gusinya amasezerano ya nyuma[…]Tugiye gusinya ihagarikwa ry’intambara iteye ubwoba imaze imyaka 30.”
Cardinal Ambongo yasobanuye ko kugira ngo amasezerano y’amahoro atange umusaruro, Abanye-Congo batuye mu bice biberamo intambara baba bakwiye gutegwa amatwi kuko ari bo bazi ukuri kw’ibibazo banyuramo.
Ati “Turambiwe ubu buryo bw’imikorere. Turambiwe ibisubizo bitari byo. Turambiwe imyanzuro ifatwa hatabayeho gutega amatwi ababa mu mutekano muke.”
Mu masezerano u Rwanda rwagiranye na RDC, ibi bihugu ndetse na Amerika byemeranyije gushyigikira ibiganiro bya Doha bihuza intumwa za Leta ya RDC n’iz’ihuriro AFC/M23, kuko ari byo bigamije gukemura amakimbirane y’Abanye-Congo bihereye mu mizi.
AFC/M23 isobanura ko amasezerano y’u Rwanda na RDC azakemura agace gato k’aya makimbirane, bitandukanye n’ashobora kuzasinyirwa i Doha mu biganiro byatangijwe na Leta ya Qatar muri Werurwe 2025.
Ibi byavuzwe n’Umuyobozi w’iri huriro, Corneille Nangaa, wagize ati “Ni yo mpamvu AFC/M23 ishima gahunda ya Doha iyobowe na Leta ya Qatar, isaba Leta ya Kinshasa ibiganiro bitaziguye n’ihuriro ryacu, hagamijwe gukemura impamvumuzi y’ikibazo cyo muri RDC.”
Kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru, intumwa za Leta ya RDC na AFC/M23 ziri i Doha kugira ngo zikemure ibyo zitumvikanyeho mu byiciro by’ibiganiro byabanje. Zaherukagayo mu ntangiriro za Kamena 2025.