Polisi ikorera mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko igiye kongera gukora imikwabu yo gufata abacururiza ibiyobyabwenge birimo urumogi, Mayirungi ndetse na Mugo (Heroine) mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge.
Ibi Polisi yabitangaje kuri uyu wa 19 Gashyantare 2026, nyuma y’uko bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Gacyamo, Umurenge wa Gitega,Akarere ka Nyarugenge, yatangaje ko bahangayikishijwe cyane n’ubwiyongere bw’abacuruza ibiyobyabwenge byiganjemo urumogi na mugo (Heroine) ndetse na Mayirungi bakomeje kwiyongera muri aka gace.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Gshonzire Wellars, yamereye ko Koko mu bihe bishize muri aka gace hagaragaraga ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge ariko bari bazi ko byarangiye kubera ko ababicuruzaga baafashwe.
Yavuze ko Polisi yavuze ko nyuma yo kumenya amakuru y’uko muri aka gace by’umwihariko mu Kagari ka Gacyamo hongeye kugaragara abantu bacuruza ibiyobyabwenge igiye kongera ibikorwa byo kubafata.
Yagize ati ” Nibyo koko nk’uko wabivuze, mbere hagaragaraga ibiyobyabwenge bitandukanye birimo urumogi n’ibindi wavuze n’inzoga z’inkorano ariko twari tuzi ko byarangiye kubera ko ababicuruzaga twarabafasha. Rero kuba bongeye kugaruka tugiye kongera ibikorwa byo kubafata.”
