Bamwe mu batuye mu Mujyi wa Kigali, basigaye bacuruza inzoga bakunze kwita ibyuma aho uzogurisha aba ashobora gutanga icupa rituzuye, barashinjwa guteza ubusinzi mu rubyiruko rutandukanye.
Bamwe mu baganiriye n’itangazamakuru bavuga ko kuba hari abacuruzi basigaye bagurisha inzoga muri ubwo buryo biri mu bituma urubyiruko rwinshi ruri kwishora mu businzi kubera ko ziba zidahanze.
Gakwaya Olivier, yagize ati “ Abasinzi babaye benshi kubera ko umuntu asigaye yinjira mu iduka agasaba nk’agace ka kingi cyangwa indi yose akinywera.”
Yavuze ko inzoga y’igice iba igurishwa amafaranga 600 gusa.
Undi yagize ati “ Byongereye ubusinzi cyane kuko mbere umuntu yangaga gutanga amafaranga ye 1200 ku icupa rimwe kugira ngo yose adashira ariko ubu uragenda bakaguga agace ka 600 bikaba birabaye.”
Kanamugire Jean Claude, ucuruza inzoga, nawe yemeza ko benshi mu bacuruzu bahisemo kujya bagurisha inzoga z’ibice kuko aribyo bibaha amafaranga menshi.
Ati “ Bituma byibura umuntu acuruza kuko ufite amafaranga make umuha igice kandi abantu bagura ibice nibo benshi.”
