Umuhanzi ukomeye mu muziki wa Afurika uzwi ku izina rya Jose Chameleone ukorera muzika ye mu gihugu cya Uganda, yamaze gufungura Radio mu gihugu cy’u Burundi mu mujyi wa Bujumbura.
Ni amakuru yatangajwe nuyu muhanzi yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, aho yahishuye ko kuri ubu yafunguye Radio izajya ivugira mu gihugu cy’u Burundi, akaba ari Radio yitiriye izina rye “Chameleone Fm Bujumbura”, ikaba izajya ivugira ku murongo wa 94.9 Fm.
Amakuru Ukweli Times ifite ni uko ari Radio uyu muhanzi yaguze ariko akaza kuyihindurira izina n’ibirango, akaba ari Radio yari isanzwe yitwa “Black FM).
Ni amakuru yakiriwe neza n’abakunzi buyu muhanzi baherereye mu gihugu cy’u Burundi, kuko bishimiye cyane iri shoramari uyu muhanzi yakoze mu gihugu cyabo ndetse bakaba baniteze ko iyo Radio izahindura byinshi mu ngeri zombi cyane mu myidagaruro.
Chameleone uherutse guhura na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki wa Afurika kuko awumazemo imyaka itari mike, ndetse ubuhanga n’ubunararibonye afite mu muziki akaba aribyo bituma akomeza guhabwa icyubahiro ku ntebe ya muzika cyane ko usanga abantu benshi bakora muzika muri iyi minsi barakuze bamufatiraho ikitegererezo.
