BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Monday, Mar 2, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imyidagaduro > Jay Polly azumvikana kuri Album ya Tuff Gang

Jay Polly azumvikana kuri Album ya Tuff Gang

admin
Last updated: December 23, 2025 5:34 pm
admin
Share
SHARE

Umuraperi wamenyekanye cyane mu muziki nyarwanda, Ndayishimiye Mark Bertrand uzwi nka Bull Dogg, yatangaje ko itsinda rya Tuff Gang rigeze kure imyiteguro yo gusohora Album bahuriyeho, izumvikanaho ijwi rya nyakwigendera Tuyishimire Joshua wamamaye nka Jay Polly.

Ibi Bull Dogg yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Ukuboza 2025, aho yavuze ko iyi Album ari umushinga watangiye gukorwa Jay Polly akiri mu buzima, bityo bakaba barahisemo kuwusohora mu rwego rwo kumuha icyubahiro no kuzirikana uruhare rukomeye yagize mu itsinda rya Tuff Gang no mu muziki nyarwanda muri rusange.

Bull Dogg yasobanuye ko iyi Album izaba igizwe n’indirimbo bakoranye na Jay Polly mbere y’uko Imana imwisubiza, ndetse n’izindi zimaze igihe zarakozwe ariko zikavugururwa mu buryo bujyanye n’igihe.

Ati: “Ni umushinga ugomba kuba wanditse, watekerejweho, kandi ukanagirira inyungu zigaragara twebwe. Turi kuvugana n’abo bashoramari bose, abaterankunga bose, Ma Africa yateguye “Icyumba cya Rap” kandi hamwe n’Imana iyi Album izasohoka, kandi iriho njyewe (Bull Dogg), Fireman, Green P, P-Fla na Jay Polly arimo noneho. Kuko twatangiye kuyikora nawe akiri muri ubu buzima izasohoka hamwe n’Imana, kuko turi kubikora hamwe n’ikipe yose.”

Uyu muraperi ukunzwe mu ndirimbo nyinshi zagize uruhare rukomeye mu mateka ya Hip Hop nyarwanda, yagaragaje ko imyaka bamaze mu muziki yabigishije ko ibihangano byabo bikwiye kubabyarira umusaruro ugaragara.

Yongeyeho ko iyi Album igamije no guteza imbere ibikorwa bya Tuff Gang mu buryo bw’umwuga kandi bubyara inyungu.

Album nshya ya Tuff Gang itegerejwe n’abakunzi ba Hip Hop nk’umushinga uzasiga amateka, by’umwihariko kubera ko izongera gutuma ijwi rya Jay Polly ryongera kumvikana, mu gihe abaraperi bahuriye muri iri tsinda bakomeje guharanira gusigasira umurage wabo mu muziki nyarwanda.

Gusohora Album y’itsinda irimo ijwi ry’umunyamuryango w’imyaka ashize yitabye Imana si ibintu bishya mu muziki ku rwego mpuzamahanga. Mu mateka y’umuziki w’Isi, hari amatsinda menshi yagiye asohora Album cyangwa imishinga ikomeye nyuma y’uko umwe mu bagize ayo matsinda apfa, hagamijwe gusigasira umurage we no guha icyubahiro ibyo yasize atangiye.

Itsinda Queen ryakoze Album Made in Heaven ririmo ijwi rya Freddie Mercury nyuma y’urupfu rwe, mu gihe Joy Division yasohoye Album Closer nyuma y’uko umuhanzi wabo mukuru Ian Curtis yitabye Imana.

Mu njyana ya Hip Hop, indirimbo n’Album zahuje Tupac Shakur n’itsinda Outlawz zasohotse nyuma y’urupfu rwe, zikomeza gutuma ijwi n’ubutumwa bwe bikomeza kumvikana ku Isi.

Iyi mishinga yagiye yakirwa neza n’abafana, yerekana ko umuziki urenga igihe n’urupfu, kandi ko ibikorwa by’umuhanzi bishobora gukomeza kubaho binyuze mu matsinda yakoranye na yo.

Ibi bitanga ishusho ko umushinga wa Tuff Gang uteganya gusohora Album irimo ijwi rya Jay Polly uri mu murongo umwe n’iyi migenzo mpuzamahanga, aho kwibuka no gusigasira umurage byahujwe n’ubunyamwuga n’iterambere ry’umuziki.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

FERWAFA yanenzwe bikomeye kubera abasifuzi batagira ibikoresho bigezweho 

Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryanenzwe bikomeye n’umutoza wa Gorilla FC,…

RwandAir yasubitse ingendo zijya i Doha kubera intambara yo muri Iran

Sosiyete y’u Rwanda ikora ubwikorezi bwo mu Kirere RwandAir yatangaje ko yasubitse…

Tour du Rwanda2026: Umunya-Brazil ukiri muto yegukanye agace ka karindwi

Umunya-Brazil Henrique Ribeiro Bravo w’imyaka 20 ukinira ikipe ya Soudal Quick-Step Devo…

Israel yongeye kugaba ibitero muri Iran

Ingabo za Israel (IDF) zongeye kugaba igitero gikomeye muri Iran nyuma y’amezi…

AFC/M23 yongeye kugaragaza ubugome ndenga kamere bwa FARDC

Umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wagaragaje…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imyidagaduro

Rugaju Reagan yasabye imbabazi mu genzi we Lorenzo nyuma y’ibyo yamutangajeho

2 Min Read
Imyidagaduro

Amashusho ya Nizzo na Queen wo muri sinema yarikoroje, bari mu rukundo?

2 Min Read
Imyidagaduro

Ibyamamare Lewis Hamilton na Kim Kardashian baravugwa mu munyenga w’urukundo

2 Min Read
Imyidagaduro

Yampano yakiriye agakiza, ateguza ubukwe n’umukunzi we ‘baruhanye’

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?