Umuyobozi w’ikirenga wa Irani Ayatollah Ali Khamenei yatangaje ko igitero icyo ari cyo cyose kizagabwa kugihugu cye kizavamo intambara y’u Burasirazuba bwo Hagati bwose , ni mu gihe ingabo n’ibikoresho bya Amerika bikomeje kwegerezwa ingabano z’iki gihugu.
Yagize ati”Abanyamerika bagomba kumenya ko nibibeshya nagato bagatangiza intambara, ntakabuza izahinduka ba iy’akarere kose”.
Yakomeje agira ati: “Ntabwo turi bo batangije imirwano, kandi nta gihugu na kimwe dushaka gutera, ariko igihugu cya Iran kizihimura bikomeye ku muntu uwo ari we wese uzagitera cyangwa ukakibuza amahoro.”
Ni mu gihe hari hashize iminsi perezida Donald Trump atangaje ko Iran iri mu “biganiro bikomeye ndetse yizeye ko bishobora no gutanga umusaruro .
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Iran Abbas Araghchi yari yabwiye CNN ko hari icyizere ko “impande zombi zishobora gushyika ku mushinga w’amasezerano ya nikleyeri wa Tehran.
Ingabo za Amerika zirwanira mu mazi (U.S. Navy) kuri ubu mu karere zifite amato atandatu y’intambara azwi nka destroyers, n’ubwato bunini butwara indege z’intambara buzwi nka aircraft carrier, ndetse n’andi mato atatu y’intambara azwi nka littoral combat ships.
Amerika yohereje aya mato y’intambara mu Burasirazuba bwo Hagati nyuma y’uko muri Mutarama Iran igabye igitero gikomeye cyahitanye abantu benshi mu guhosha imyigaragambyo yadutse hirya no hino mu gihugu irwanya ubuyobozi bwayo, ibintu byazamuye ubwoba bw’intambara muri aka karere.
Gusa ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, Perezida Trump yatangarije abanyamakuru ko Iran iri kugirana ibiganiro bikomeye n’intumwa za Amerika, ndetse ko yizeye ko bazagera ku masezerano yo guhagarika ikorwa ry’intwaro za kirimbuzi.
Icyakora Tehran ivuga ko yiteguye ibiganiro biboneye kandi bitabogamye, bitagamije kugabanya cyangwa guhagarika ubushobozi bwayo bwo kwirindira umutekano.
