Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yamaganye imvugo za Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Vital Kamerhe, zishinja u Rwanda ibirego bidafite ishingiro, zivuga ko rwatwaye igice cy’ubutaka bw’icyo gihugu kigenzurwa n’Ihuriro AFC/M23.
yabereye i Geneve ku wa 30 Nyakanga 2025, yahinduye imvugo ashinja u Rwanda ibirego bidafite ishingiro.
Ubwo yageza ku bitabiriye iyo nama ijambo rye, Vital Kamerhe yagarutse ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, agaragaza ko abarenga miliyoni 10 bamaze kuhaburira ubuzima mu gihe abarenga miliyoni zirindwi bavuye mu byabo kubera intambara n’umutekano muke bimaze imyaka irenga 30.
Yakomeje asaba ko inteko zishanga amategeko zikwiye kugira uruhare mu gukemura icyo kibazo, ashinja u Rwanda gutwara ubutaka bw’icyo gihugu.
Yaragize ati “Ku bw’ibyo, Ihuriro Mpuzamahanga ry’Inteko zishinga Amategeko (Union interparlementaire) rikwiye kugira uruhare rugaragara muri iki kibazo, cyane cyane muri iki gihe igice cy’igihugu cyacu kigifitwe n’u Rwanda n’inyeshyamba za M23/AFC.”
Amagambo yakoresheje ubwo yashinjaga u Rwanda ibi birego, ni yo Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yahereyeho yamagana imvugo ze kuko zinyuranye n’amasezerano y’Amahoro ibihugu byombi biheruka gushyiraho umukono bifashijwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yibukije ko ubwo Vital Kamerhe yari mu Nama y’Inteko ya Francophonie (APF) yabereye i Paris kuva ku itariki ya 12 kugeza ku ya 13 Nyakanga 2025, yemeje umwanzuro ushyigikira Amasezerano y’Amahoro hagati y’ibihugu byombi, bifashijwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashyizweho umukono ku wa 27 Kamena 2025.
Muri iyo nama i Paris, Kamerhe yashishikarije inteko zombi gufasha mu ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano y’amahoro, anashima umuhate wo gukomeza ibiganiro no guharanira ubufatanye bugamije amahoro n’ituze mu karere. Igitangaje ni uko kuri iyi nshuro yahinduye imvugo.
Itangazo rikomeza rigira riti “Gusa, kuba Kamerhe yarahinduye imvugo mu gihe cy’icyumweru kimwe gusa agakoresha amagambo atiza umurindi umwuka mubi mu nama yabereye i Geneva, ni igikorwa gitesha agaciro ibyo ubwe yari yaravuze mbere, kikaba kizatuma habaho gushidikanya ku bwitange nyabwo bw’Inteko Ishinga Amategeko ya RDC mu mishinga y’ubufatanye bw’inteko mu guteza imbere amahoro.”
Inteko y’u Rwanda yibukije ko ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano y’Amahoro rizashingira ku bintu byinshi, birimo no kwemezwa n’inteko zishinga amategeko zombi binyuze mu itora ry’amategeko yemeza ayo masezerano.
Ikomeza igira iti “Guhindagura imyanzuro ya politiki ntibifasha, ahubwo bishobora kudindiza uru rugendo no gushyira mu kaga imbaraga zo kugarura amahoro.”
Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yongeye gushimangira ubushake bwayo mu kuganira mu buryo bwubaka, inasaba abayobozi mu nzego za politiki bose kugaragaza umurongo uhamye, indangagaciro n’ubunyangamugayo ndetse no kubaha amasezerano ibihugu bishyiraho umukono kugira ngo amahoro n’umutekano birambye bigerweho mu Karere.
Ku wa 29 Nyakanga 2025 Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yatoye itegeko ryemeza burundu Amasezerano y’Amahoro hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Repubulika y’u Rwanda.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Nduhungirehe Olivier, yagaragaje ko akubiyemo ingingo nyinshi zirimo gusenya umutwe wa FDLR no guhagarika burundu inkunga iyo ari yo yose ihabwa na Guverinoma ya Congo, ibyo bikazakurikirwa no gukuraho ingamba z’ubwirinzi z’u Rwanda.