Umuhanzikazi Musabyimana Gloriose izwi nka Gogo mu ndirimbo zo guhimbaza Imana yapfiriye mu gihugu cya Uganda aho yari mu bikorwa by’ivugabutumwa .
Gogo yamenyekanye cyane kubera ibiganiro byo kuri Youtube kubera indirimbo ye izwi nka “Blood of Jesus”.
Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu gitondo Cyo kuri uyu wa Kane tariki 4 Nzeri 2025 ,aturutse ku basanzwe babahafi ye.
Bikem wa Yesu uri mu bakurikirana inyungu za nyakwigendera mu butumwa nyanyujije kumbuga nkoranyambaga bugira buti “RIP ruhukira mu mahoro Gogo , mbega inkuru mbi, mana nkomereza umutima”
Gogo yatangiye kumenyekana cyane kubera ibiganiro birimo amagambo asekeje ku miyoboro ya YouTube itandukanye .
Nyuma yo gusohora indirimbo Blood of Jesus ibitangaza makuru bitandukanye byatangiye kumukoresha ibiganiro ndetse abantu batangira kumwishimira .
Gogo yari amaze iminsi yaragiye gutaramira ab’i Kampala aho yakiriwe n’abarimo abafite amazina akomeye mu muziki barimo n’umunyarwanda Yago Pon Dat usigaye Uba muri iki gihugu.