Inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri muri Centrafrique mu butumwa bw’amahoro bwa Loni (MINUSCA), zigize batayo ya RWABAT-2, zashyikirijwe imidari y’ishimwe kubera umusanzu wazo mu kugarura no kubungabunga amahoro muri icyo Gihugu.
Iki gikorwa cyabereye aho izi Ngabo zikambitse mu Gace ka Bossembélé muri Perefegitura ya Ombella-M’Poko, kiyoborwa n’umuyobozi wungirije ukuriye Ingabo za UN zishinzwe kugarura amahoro muri Santrafurika, Col Mohamed Said.
Col Mohamed Said yashimye Ingabo z’u Rwanda ku bw’uruhare rwazo mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Santrafurika. Yashimangiye kandi ko imidali y’Umuryango w’Abibumbye bahawe, igamije kubashimira ubwitange, ubunyamwuga, kwiyemeza kurinda abaturage no kugarura amahoro bijyanye inshingano z’ubutumwa bwa MINUSCA.
Yagize ati “Mu izina ry’Umugaba Mukuru w’Ingabo za MINUSCA n’ubuyobozi bwose bwa MINUSCA, ndabashimira ku kazi gakomeye mwakoze mu mezi icumi ashize mukorana ubwitange n’ubunyamwuga, muri kimwe mu bice bikomeye byo kubungabunga amahoro ku Isi. Ubumenyi n’ubwitange mugaragaza mu kurinda abasivili, guharanira amahoro n’indangagaciro z’Umuryango w’Abibumbye byagize ingaruka nziza ku baturage bo mu duce mwoherejwe kurinda,”
Yanashimiye ubuyobozi bwa RDF kubera uburyo bukomeza gutegura abasirikare bafite imyitozo ihagije, ibikoresho bigezweho kandi bateguwe mu buryo bwo kunoza inshingano zabo, agaragaza ko u Rwanda rukomeje kuba umufatanyabikorwa w’ingenzi mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku rwego mpuzamahanga.
Umuyobozi wa batayo ya RWABAT-2, Lt Col Ndanyuzwe Muzindutsi, yashimiye ubuyobozi bwa MINUSCA n’inzego za Leta ya Santrafurika, ku bufatanye no kubashyigikira mu gihe cy’akazi.
Yavuze ko imidari bahawe ari imbaraga zibatera gukomeza inshingano zabo bafite, ubutwari n’ubwitange.
Mu gihe cyose bamaze mu butumwa, abasirikare ba RWABAT-2 bakoze ibikorwa bitandukanye ku muhanda munini wa MSR1 uhuza Bangui na Cameroun, birimo amarondo, kurinda no guherekeza amakamyo atwara ibikoresho, ndetse no gusukura imihanda, bagamije kubungabunga umutekano no koroshya ingendo zikorerwa muri uwo muhanda w’ingenzi.