BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jan 15, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Inkuru Nyamukuru > Ingabo z’u Rwanda ziri muri Santrafurika zambitswe imidari y’ishimwe

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Santrafurika zambitswe imidari y’ishimwe

sam
Last updated: August 13, 2025 10:54 am
sam
Share
SHARE

Inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri muri Centrafrique mu butumwa bw’amahoro bwa Loni (MINUSCA), zigize batayo ya RWABAT-2, zashyikirijwe imidari y’ishimwe kubera umusanzu wazo mu kugarura no kubungabunga amahoro muri icyo Gihugu.

Iki gikorwa cyabereye aho izi Ngabo zikambitse mu Gace ka Bossembélé muri Perefegitura ya Ombella-M’Poko, kiyoborwa n’umuyobozi wungirije ukuriye Ingabo za UN zishinzwe kugarura amahoro muri Santrafurika, Col Mohamed Said.

Col Mohamed Said yashimye Ingabo z’u Rwanda ku bw’uruhare rwazo mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Santrafurika. Yashimangiye kandi ko imidali y’Umuryango w’Abibumbye bahawe, igamije kubashimira ubwitange, ubunyamwuga, kwiyemeza kurinda abaturage no kugarura amahoro bijyanye inshingano z’ubutumwa bwa MINUSCA.

Yagize ati “Mu izina ry’Umugaba Mukuru w’Ingabo za MINUSCA n’ubuyobozi bwose bwa MINUSCA, ndabashimira ku kazi gakomeye mwakoze mu mezi icumi ashize mukorana ubwitange n’ubunyamwuga, muri kimwe mu bice bikomeye byo kubungabunga amahoro ku Isi. Ubumenyi n’ubwitange mugaragaza mu kurinda abasivili, guharanira amahoro n’indangagaciro z’Umuryango w’Abibumbye byagize ingaruka nziza ku baturage bo mu duce mwoherejwe kurinda,”

Yanashimiye ubuyobozi bwa RDF kubera uburyo bukomeza gutegura abasirikare bafite imyitozo ihagije, ibikoresho bigezweho kandi bateguwe mu buryo bwo kunoza inshingano zabo, agaragaza ko u Rwanda rukomeje kuba umufatanyabikorwa w’ingenzi mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku rwego mpuzamahanga.

Umuyobozi wa batayo ya RWABAT-2, Lt Col Ndanyuzwe Muzindutsi, yashimiye ubuyobozi bwa MINUSCA n’inzego za Leta ya Santrafurika, ku bufatanye no kubashyigikira mu gihe cy’akazi.

Yavuze ko imidari bahawe ari imbaraga zibatera gukomeza inshingano zabo bafite, ubutwari n’ubwitange.

Mu gihe cyose bamaze mu butumwa, abasirikare ba RWABAT-2 bakoze ibikorwa bitandukanye ku muhanda munini wa MSR1 uhuza Bangui na Cameroun, birimo amarondo, kurinda no guherekeza amakamyo atwara ibikoresho, ndetse no gusukura imihanda, bagamije kubungabunga umutekano no koroshya ingendo zikorerwa muri uwo muhanda w’ingenzi.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Umwaka wa 2025 waciye agahigo mu bushyuhe bukabije

Abashakashatsi ku mihindagurikire y’ibihe bemeje ko umwaka wa 2025 waciye agahigo ko…

Perezida Kagame yakiriye impapuro za Ambasaderi mushya wa Qatar n’uw’u Buyapani

Perezida Kagame yakiriye impapuro zemerera ba ambasaderi babiri bashya guhagararira ibihugu byabo…

U Rwanda rwoherereje Jamaica abasirikare bo kuyifasha gusana ibyangijwe n’ibiza 

Rwanda rwohereje muri Jamaica itsinda ry’abasirikare bazafasha iki gihugu gusana ibikorwaremezo byangijwe…

Uganda: Imyiteguro y’amatora irarimbanyije, umutekano wakajijwe mu mijyi yose

Iminsi irabarirwa ku ntoki muri Uganda mbere y’amatora rusange yo ku itariki…

Perezida Tshisekedi yasuye Gnassingbé

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, yagiriye uruzinduko…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Inkuru Nyamukuru

Umuvugizi wa FARDC yahagaritswe nyuma y’amagambo yibasira Abatutsi

4 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Walikale: FDLR yatwitse igiturage, inica abantu

2 Min Read
Inkuru Nyamukuru

“Ibi birahagije ku binyoma byanyu”. Umuvugizi w’u Rwanda yasubije uwa Congo nyuma yo kongera kuzamura ibinyoma

3 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Dukeneye amahoro n’umutekano mbere ya byose-Yolande Makolo

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?