BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Tuesday, Mar 3, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

admin
Last updated: March 3, 2026 6:00 pm
admin
Share
SHARE

Ingabo z’u Rwanda (Rwanbatt-1) ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS) zambitswe imidali ya Loni mu rwego rwo kubashimira uruhare rwabo mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.

Umuhango wo gutanga iyo midali wabereye ku cyicaro cya UNMISS cya Tomping i Juba, Umurwa mukuru wa Sudani y’Epfo.

Uyu muhango wayobowe na Maj Gen Robert Yaw Affram, Umugaba Mukuru Wungirije w’Ingabo za UNMISS, wagaragaje ko uwo mudali ari ikimenyetso gikomeye cy’ubwitange n’umurava mu kazi.

Ati “Umudali wa Loni mwahawe uyu munsi ni ikimenyetso cy’ubunyamwuga, imyitwarire myiza, kwitanga no gukomera ku nshingano zo kubungabunga amahoro. Ugaragaza iminsi myinshi y’akazi mu bihe bikomeye, amajoro yo kurara ku burinzi no mu bikorwa bitandukanye, ndetse n’ubutwari bwo gukomera ku nshingano mu bihe bitoroshye. Ni umudali ukorerwa, ntutangwa gutyo gusa.”

Maj Gen Affram yanashimiye Guverinoma y’u Rwanda n’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ku bwo gukomeza kohereza ingabo zifite imyitwarire myiza, ubushobozi n’ubunyamwuga mu butumwa bwa UNMISS.

Umuyobozi wa Rwanbatt-1, Lt Col Paul Ndushabandi, yashimye abasirikare bagize uwo mutwe ku bw’umuhate, kwihangana, ubutwari no kwitanga bagaragaje mu gihe cy’amezi icumi bamaze mu butumwa.

Ati “Ndashishikariza Rwanbatt-1 gukomeza uyu muhate mu gihe gisigaye cy’ubutumwa. Uyu muhango wo kwambara imidali ni indi ntambwe ikomeye mu murimo wacu w’icyubahiro wo kurengera ikiremwamuntu.”

Uyu muhango, waranzwe n’imyiyereko ya gisirikare, hamwe n’imbyino zigaragaza umuco nyarwanda, byakozwe na Rwanbatt-1 mu kwizihiza uyu munsi mukuru.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

U Rwanda rwageneye ubutumwa DRC yishimiye ibihano America yafatiye RDF

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo avuga ko ibihano bibogamye bifatirwa…

U Rwanda rwiteguye guhangana n’ingaruka z’intambara y’Amerika na Iran

Minisitiri w'Imari n'Ingenamigambi, Murangwa Yusuf, yatangaje ko hari ingamba Leta y'u Rwanda…

RED-Tabara yanyomoje Muyaya wavuze ko u Rwanda ari rwo rwayijyanye mu misozi miremire

Umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi, wanyomoje Minisitiri Patrick Muyaya wa…

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

Ingabo z’u Rwanda (Rwanbatt-1) ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani…

Walikale: AFC/M23 yisubije Buhimba

Abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bisubije…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

AFC/M23 igiye kurekura abasirikare 230 ba RDC

2 Min Read
Politike

Leta ya DRC yemeje ko igiye gutanga umukandida muri OIF 

2 Min Read
Politike

Uwera Jean Maurice yashimiye Perezida Kagame ku cyizere yamugiriye

2 Min Read
Politike

Uganda: Umudepite wa NUP ya Bobi Wine yatawe muri yombi

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?