
Ingabo za Nigeria zakoze igikorwa cya gisirikare cyo kurwanya inyeshyamba za Boko Haram mu majyaruguru y’igihugu, zica umuyobozi w’ingabo n’abandi barwanyi icumi bo muri uwo mutwe.
Iki gikorwa cyabereye muri leta ya Borno, mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Nigeria.
Ingabo za Nigera zahize umugaba w’ingabo za Boko Haram, Abu Khalid, wari wihishe mu ishyamba rya Sambisa, ziramuhitana hamwe n’abarwanyi be.
Khalid yari afite umwanya wa kabiri ku buyobozi bw’umutwe wa Boko Haram, kandi yari ayoboye ibikorwa byinshi by’uwo mutwe.
Muri leta y’intara ya Zamfara, ingabo za Nigeria zashoboye kandi gukumira igitero cyagabwe ku baturage n’imitwe yitwaje intwaro.
