BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Mar 11, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Inama y’Umushyikirano igiye gusubukurwa

Inama y’Umushyikirano igiye gusubukurwa

admin
Last updated: January 4, 2023 8:21 am
admin
Share
SHARE

Inama Ngarukamwaka y’Umushyikirano igiye gusubukurwa nyuma y’imyaka itatu itaba kubera icyorezo cya Covid-19 cyakomye byinshi mu nkokora.

Inama y’Umushyikirano iteganywa n’itegeko nshinga ikayoborwa na Perezida wa Repubulika

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda mu kiganiro na RBA yavuze ko batirengagije itegeko nshinga ahubwo icyorezo cya Covid-19 ntaho cyagiye, ndetse ariyo mpamvu bari gukora ibishoboka byose ngo ibe muri Mutarama cyangwa Gashyantare 2023.

Yagize ati “Niba tuvuye mu bihe bya Coronavirus mu kwezi kwa Gatanu, inama y’Umushyikirano yari ikwiye kuzaba bitarenze mu kwa Gatanu kw’uyu mwaka turimo (2023) nibura hashize umwaka, kuvuga ngo ntegure inama mu kwezi kwa Cumi na Kabiri tukiri muri Corona nta mujyo bifite.”

Yakomeje agira ati “Yego ni itegeko ariko ni impamvu zari zarayibujije zirumvikana, uyu munsi ushobora kuvuga ngo ejo ko nabonye abantu mu bitaramo BK Arena, Musanze na Rubavu mu mihanda ni byiza, ndabona abantu mu mupira ni byiza ariko ndakubwira ko hari ahantu tukijya hafunganye tukabanza kwipimisha.”

Alain Mukuralinda yabwiye abanyarwanda ko badakwiye kumva ko ubuyobozi bwirengagije itegeko nshinga nkana, ariyo mpamvu bakomeje imyiteguro ku buryo iyi nama yaba muri uku kwezi kwa Mutarama cyangwa Gashyantare.

Ati “Nibyo koko inama iteganywa n’itegeko nshinga, ntabwo ryibagiranye kuko navuganye n’inzego zibishinjwe (Ibiro bya Minisitiri w’Intebe) bambwira ko batabyibagiwe. Abanyarwanda bakimenye ntabwo ubuyobozi bwanyuranya n’itegeko nshinga nkana, aho icyorezo tukivuriyemo batangiye kuyitegura, niyo mpamvu bavuga ngo bigenze neza mu kwezi kwa mbere cyangwa ukwa kabiri byashoboka.”

Inama y’Umushyikirano niramuka ibaye muri uku kwezi kwa Mutarama cyangwa Gashyantare 2023 izitwa iya 2022, gusa nibiramuka binaniranye ko iba izaba mu mpera z’uyu mwaka wa 2023 uko bisanzwe.

Inama y’Umushyikirano iheruka kuba mu 2019 ku nshuro ya 17 kubera icyorezo cya Covid-19 cyari cyarakajije umurego bigatuma mu 2020 itaba, mu 2021 byari byemejwe ko iba kuwa 22 Ukuboza 2022 ariko iza gusubikwa igitaraganya.

Ni isubikwa ryatewe nuko hari hafashwe ingamba nshya zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo  cya Covid-19 zakuyeho amakoraniro ahuza abantu benshi, kubera ubwoko bushya bw’ubwandu bwa Covid-19 bwa Omicron.

Inama y’Umushyikirano iteganywa n’itegeko Nshingwa, ikaba buri mwaka iyobowe na Perezida wa Repubulika igahuriza hamwe abayobozi batandukanye mu nzego z’igihugu, abanyamadini, abaturage bahagarariye abandi hagamijwe gukemurira hamwe ibibazo byugarije igihugu no kungurana ibitekerezo ku cyerekezo cy’igihugu.

Kugeza ubu mu Rwanda icyorezo cya Covid-19 kimaze kugenza make nyuma y’uko abanyarwanda bakurikije inama bagiriwe n’inzego z’ubuzima, ibi kandi byajyanye nuko bitabiriye gufata inkingo za Covid-19 ku bwinshi.

NKURUNZIZA Jean Baptiste/

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
1 Comment
  • Umurungi Alice says:
    January 4, 2023 at 11:16 pm

    Byari byiza kwumva umunyamakuru yibutsa umuvugizi wa Leta ko Leta yibagiwe inshingano zayo. Mukuralinda umenyereye gusubiza nawe yamushubije ariko akagera aho yivuguruza. Urugero n’aho yemeje ko inama zabaye, ndetse ashyiramo n’iy’ibihugu bivuga icyongereza, ariko yongeraho ko hagoma imyiteguro myinshi k’iy’umushyikirano. Urumvako ari ukurimanganya yuko inama mpuzamahanga nayo ikenera imyiteguro myinshi kandi igibwamo n’abantu benshi ndetse kuruta umushyikirano. Nanone igisekeje kurusha ibindi nuko atigeze asubiza ibyerekeye itegeko rivuga ko buri mwaka iyo nama igomba kuba. Ikindi cyarimanganyijwe ni ubulyo inzu yubakiwe abarokotse jenoside yegurirwa abanyamahanga! Ati abo bantu ntibakiri abana! Ibyo se bivuzeko bakwiye kwamburwa ibibagenewe? At turayicuruza tukayibyaza umusaruro kandi uzasaranganwa na banyirayo! Yemera se ko ari ubulyo bubi bukoreshwa bwo gutura abantu ho ibyemezo batazi iyo biva?

    Reply

Leave a Reply to Umurungi Alice Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Macron yavuze ku gitero cya drone cyahitanye Ubufaransakazi i Goma

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yagaragaje umubabaro nyuma y’urupfu rwa Karine Buisset,…

Gen Bunyoni wari warakatiwe igihano cya burundu yarekuwe

General Alain-Guillaume Bunyoni wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Burundi kuva muri Kamena 2020…

UNICEF yatangaje akababaro irimo kubera umukozi wayo wiciye i Goma

Ishami rya ONU ryita ku bana ryatangaje ko “ribabajwe kandi rishenguwe n’urupfu…

Perezida Kagame yaganiriye na Macron

Perezida Paul Kagame ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri yagiranye ibiganiro…

Herekanywe abasore bakekwaho ibyaha by’ubugome.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 10 Werurwe 2026, Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB)…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Perezida Kagame yakiriye anaganira n’abo mu Kigo cy’Ubwiteganyirize cya Kazakhstan

2 Min Read
Politike

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

2 Min Read
Politike

AFC/M23 igiye kurekura abasirikare 230 ba RDC

2 Min Read
Politike

Leta ya DRC yemeje ko igiye gutanga umukandida muri OIF 

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?